Umuco

Muhanga:Ababyeyi barasabwa kwirinda amakimbirane yo mu miryango.

Bamwe mu nshuti z’umuryango bo mu  Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga,nubwo  bavuga ko  amakimbirane  n’ubukene  byo muri imwe mu miryango  yo muri aka karere,  ari yo  ntandaro  yo  kuba bamwe mu bana  bayivamo,  bakigira  kuba mu buzima bwo mu muhanda, ubuyobozi  bw’Ako Karere,  buvuga ko  abashakanye  mbere  yo  kwishora mu makimbirane,  bakwiye  kujya  babanza  gutekereza  ku buzima  bw’abana  babyaye.

 

Bamwe mu bana bo mu muhanda baboneka mu Mujyi wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, baganiriye na Millecollinesinfos.com, bo bavuga ko zimwe mu mpamvu zatumye bava mu miryango yabo, zirimo ubukene bw’imiryango, bakomokamo ndetse n’amakimbirane.

 

Ni ibintu kandi binashimangirwa na Gahutu Louis  na Mugenzi we, bamwe mu nshuti z’umuryango batuye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, aho bavuga ko kuba bamwe mu bana baba mu muhanda, bituruka ku makimbirane  yo mu muryango n’ubukene, ibintu baheraho bavuga ko ubuyobozi bukwiye gukora ubukangurambaga mu miryango, bujyanye no kwita ku burere bw’abana babo.

 

Ibyo bakaba babigejejweho ubwo umuryango ”Hope and Home for children”, waganiraga na bamwe mu bafatanyabikorwa bawo, harimo n’Akarere ka Muhanga.

 

Bamwe mu bahagarariye bagenzi babo, mu Karere ka Muhanga mu nama na ”Hope and Home for children”.

 

Bati” twe icyo tubona cyakorwa ni uko habaho ubuvugizi kukwirinda ayo makimbirane, ikindi ni uko mbere yo kubyara twajya tubanza guteganyiriza abazadukomokaho, kandi n’inzego zibanze zigafatikanya n’inshuti z’umuryango, kugira ngo ababyeyi bumve neza uburenganzira bw’umwana”.

 

 

 

 

Mukagatana Fortunee Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Ni mu gihe MUKAGATANA Fortunée Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ababyeyi bakwiye gutekereza ku bana babyaye, ku buryo amakimbirane bafitanye adakwiye kubangamira ubuzima bw’abana, ngo bitume,  bajya kuba mu buzima bwo mu muhanda.

 

ati”amakimbirane ashobora kubaho mu miryango hagati y’umugabo n’umugore, icyo gihe rero buri wese agomba kwibaza ngo kongewe n’umugore dushwanye ,umwana agomba kubaho gute ?, buri wese agafata inshingano z’umwana, kuko umwana agomba kurerwa, icyo mbona rero amakimbirane ntabwo akwiye gutuma tubona abana bo mu muhanda, icyo numva ni uko abananiwe kumvikana umwe nanjye ukwe, undi ukwe, ari abana babashe kwitabwaho”.

 

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco(NRS) kivuga ko umwaka ushize wa 2019, abana bari mu buzima bwo mu muhanda ari abana ibihumbi 2 882, ni mu gihe abagera kuri 55.6%, baba mu muhanda ubuzima bwabo bwose, naho 44.30% birirwa ku muhanda ariko bagataha iwabo.

To Top