Amakuru

Muhanga: Urubyiruko baratunga agatoki  Ababyeyi mu kutagira uruhare mukubigisha amateka.

Bamwe murubyiruko rutandukanye rwo mu karere ka muhanga ruvugako kuba rutabasha gusobanukirwa no kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura uba kuri taliki ya karindwi nyakanga buri mwaka (07/08 buri mwaka) ,ngo biterwa n’ababyeyi babo baba batafashe iya mbere ngo babasobanutrire uko cyera byakorwaga.

Iradukunda Barack ni umwana w’imyaka 17 y’amavuko,akaba atuye mukarere ka muhanga,we na bagenzi be batuye muri kano karere ka Muhanga bahuriza kukuba kuba batabasha gusobanukirwa nuko imwe mumigenzo,n’imico ya cyera harimo nk’umuganura batabasha kubisobanukirwa ngo biterwa no kuba ababyeyi babo nabo ubwabo batabisobanukiwe,ndetse ngo nibyo bazi bakaba batabasha kubicaza ngo babibasobanurire,ariyo mpamvu runo rubyiruko rwo rubonako ntagikozwe bimwe mubirango by’umuco nyarwanda byaszacika burundu uko ibiragano bigenda bisimburana,ibi bakaba babitangarije millecollinesinfos kumunsi wahariwe umuganura ariwo taliki 7 Nyakanga buri mwaka.

Aho yagize ati”ngewe iyo bavuze taliki 7/8 numvako ari umunsi w’umuganura(we avuga umuganuura) aho abantu bahura bagasabana,gusa ntago mbanzi impamvu basangira kuko nge ntago mbisobanukiwe rwose p,impamvu ntakubeshyako mbizi nuko niwacu murugo ntago ndabona babikora cyangwa ngo numve byibuze banabivuga,kubwange numva icyo nasaba leta nuko bajya babinyuza kuma radio,television,no mumashuri bakabitwigisha,ikindi mbona nuko ikoranabuhanga aho riziye ibintu byose byarahindaguritse nuwo muco njye mbona ntanuwuhari”.

Kurundi ruhande ariko,umusaza uri mukigero kimyaka 80-85 we ntago yemeranya n’uru rubyiruko ,aho we avugako kuba urubyiruko ndetse nabariho ubu batabasha gusobanukirwa n’umuganuro ngo ntago aruko abakuze bateshutse kunshingano zo kudasobanurira ababakomokaho amateka n’umuco,ahubwo ngo we nkinararibonye we abonako ngo byatewe n’abazxungu,ndetse n’ubukoroni,kuko ngo aho abazungu baziye mugihugu bahise bashyiraho ko ntakuvanga amasaka n’amasakaramentu(ibi bishatse kuvugako amasaka niyo bakoreshaga mugihe cy’umuganura,naho abazungu bo baje bazanye iyobokamana/isakaramentu)rero ngo ntago bari gutuma  babivanga,ngo we abano abazungu ariyo ntandaro,kuko ngo nuwashatse kubirwanya witwa Gashamura ka Rukongirashyamba bahise bamurwanya,ariyo mpamvu uyu musaza we abonako ntawagakwiye kuvugako undi ariwe nyirabayazana kuko byose byagizwemo uruhare n’abakoroni.

Umuganura akaba ari umunsi mukuru wabagaho kugirango uhuze abaturage,aho buri wese yazanaga ibyo yejeje bagahuriza hamwe bagasangira ah obo bavugako byasaga no gutuma imyaka yahinzwe yera,akaba ari umunsi ngarukamwaka uba buri taliki ya 7/8 buri mwaka mu Rwanda,uyu mwaka wa 2020 bikaba bitarakunze ko abantu bahurira hamwe ngo basangire kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Yanditswe na Eric Habimana

To Top