Ubuzima

Muhanga Mumurenge wa Shyogwe, barifuza poste de sante

Abatuye umudugudu wa Rubuye mu kagali ka Mbare umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, baravuga ko kuba nta poste de santé bafite mu kagali kabo bishyira ubuzima bwabo mu kaga kuko hari igihe umurwayi arembera munzira kubera gukora urugendo ajya kwivuriza kuri centre de santé ya shyogwe irikure yabo, bagasaba ubuyobozi kubegereza iryo vuriro ryingoboka.

Aba baturage mumvugo zabo ntibishimiye kuba nta poste de santé ibarizwa mu kagali kabo kandi n’ikigo nderabuzima cya Shyogwe kitabegereye, mu gihe aho batuye hadapfa kuboneka moto zitwarabagenzi kandi na Poste de santé zitwa ko zibegereye, ngo ziri mu karere ka Ruhango n’akarere ka Kamonyi.

Bati “nkubu twagira ubuzima bwiza gute mugihe tukirwara bamwe tukarembera murugo,ahantu ivuriro riri ni kure kuko iryo twivurizaho rimwe riri kunkengero za Ruhango,irindi riri kunkengero za Kamonyi,kugerayo biratugora,hano nkuko wahabonye nta moto wahabona,nibatwubakire poste de sante byibuze kugirango tujye tubona aho twivuriza hafi”.

Iyo baganira kuri iki kibazo, bagaragaza ko bashigajwe inyuma koko,kuko  ngo bafite amakuru ko abandi baturage hirya no hino begerejwe servisi z’ubuvuzi, bagasaba ubuyobozi kububakira Poste de santé nk’ivuriro ry’ibanze bakwivurizaho.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Shyogwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Niyonzima Justin, arizeza abaturage ko hagiye gukorwa inyigo izagaragaza aho Poste de santé yakubakwa n’umubare wabaturage bazayigana ubundi ikubakwa na cyane ko kubwe yumva icyo cyifuzo ntawe uzagisubiza inyuma. 

Kwegereza abaturage ubuvuzi na serivisi z’ubuzima biri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 izageza mu mwaka wa 2024, mugihe kuba buri kagari k’igihugu kazaba gafite ivuriro ry’ingoboka rizwi nka ‘Poste de Santé’ byemejwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu mu mwaka wa 2017. Mu gihe kandi habura imyaka itatu ngo iyi ntego ya guverinoma igerweho, akarere ka Muhanga umurenge wa Shyogwe uherereyemo kamaze kubaka poste desante mu tugari 23, hakwiyongeraho 16 twubatswemo ibigo nderabuzima zikaba 39 ku tugari 63 tugize akarere, bihwanye n’ijanisha rya 70%

Yanditswe na Eric Habimana

 

To Top