Amakuru

MUHANGA: Imyiteguro mu insengero irarimbanyije

Aha ni kurusengero rw’ADEPR Gahogo ruri mukarere ka Muhanga,umurenge wa nyamabuye,mukagari ka Gahogo,uru kimwe n’izindi zitandukanye zo muri kano karere imyiteguro bayigeze kure bitegura kongera kwakira ababagana baje gusenga(abakristo).

Winjiye murusengero mo imbere usanganizwa intebe ziyeye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 amwe muriyo akaba harimo gusiga intera ya Metelo imwe ahahurira abantu benshi,gusa kunsengero zo si uko bimeze kuko mumabwiriza bahawe yo kugirango babashe kwakira abaza gusenga ,babwiwe ko bagomba gusega umwanya ungana na metelo ebyiri hagati y’intebe imwe n’indi.Ibi bikaba bije nyuma y’aho inama y’aba ministiri yateranye ku itariki ya 15 Nyakanga 2020,yanzuye ko insengero zigomba kongera gufungurwa ariko zigashyirirwaho amabwiriza agomba gukurikizwa kugirango hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije isi n’u Rwanda muri rusange.

Bamwe mubaturage baganiriye na Millecollinesinfos bavugako bari bakumbuye kujya murusengero,gusa bakavugako kuba insengero zari zarafunzwe murwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19,bitababuzaga gusenga kuko basengeraga munzu zabo,ikindi ngo bafite impungenge zuko abakristu bashobora kuba benshi bakarenga umubare wagenwe ,bamwe bagataha badasenze kuko ngo ntawemerewe gusenga adaturuka mu umudugudu wagenwe ugezweho gusenga.

murusengero imbere ni uku hameze.

Bati”turabyishimiye kuko insengero zakomorewe ngo zongere zikore,gusa dufite impungenge kuko nugusenga hakurikijwe imidugudu ,ubwo rero abantu bashobora kuzajya baba benshi ugasanga umubare urarenze bamwe batashye badasenze,nukureba ukuntu bazajya batureka tugasenga hadakurikijwe imidugudu ahubwo hakurikijwe abaje bahari”.

Gakwerere Elaste umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Nyamabuye zimwe munsengero ziherereyemo we avugako muburyo bwo kwitegura bihagije,bakoranye inama n’abayobozi b’amatorero,ndetse ko bakomeje no kugenda basura insengero kugirango barebe abujuje ibisabwa kugirango bemererwe gutangira gukora.

Liste izajya yandikwaho umwirondoro w’umuntu waje mu rusengero

Ati”oya nabo barabizi ntago bahita bajya gusenga tutarabanza ngo turebe amabwiriza yose niba bayujuje,ikindi kandi ni uko abujuje ibisabwa nabo bagomba gutegereza kugirango urutonde rw’abamerewe gutangira gukora rubanze rwoherezwe muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu,ubwo rero abazemererwa bazategereza kugirango tubanze duhabwe andi mabwiriza. 

Inkuru ya Eric HABIMANA

To Top