Ubuzima

Muhanga: Ikoranabuhanga, imbogamizi mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza

Mu gihe umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021-2022  watangiye muri uku kwezi kwa Nyakanga, bamwe mu batuye Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga, baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cya konegisiyo, gituma batabasha kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwo buravuga ko hari ubundi buryo bakoresha bishyura uyu musanzu w’ubwisungane mu kwivuza, aho kugira ngo bakomeze gukererwa kwishyura.

Abatuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko imwe mu mpamvu z’uko batari gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, mu gihe umwaka watangiye muri uku kwezi kwa Nyakanga, bituruka ku kuba hari imirimo imwe nimwe yahagaze kubera icyorezo cya Covid 19, ibintu biniyongeraho n’ikibazo cya konegisiyo, gituma n’uwayabonye atabasha kwishyurira igihe.

Bati “kubona amafaranga ni cyorezo biri kutugora, ariko nutwo turikubona urajya kutwishyura ubwisungane bakakubwira ngo konegisiyo yanze, ukayatahana bikarangira uyariye, none se ni gute waburara kandi ufite amafaranga, iryo koranabuhanga rwose riri kudusubiza inyuma”.

Abaturage barataka ikibazo cyo kubura uko bishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

Kayitare Jacqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, na we aremeranya n’abo baturage ko ikibazo cya konegisiyo  kimaze iminsi, aho agaragaza n’izindi nzira bashobora gukoresha kugira ngo badakomeza guhura n’ibibazo byo kubura uko bishyura umusanzu, zirimo no gukoresha mobicash cyangwa bakegera ubuyobozi bukabafasha.

Mu gihe abo batuye Umurenge wa Nyamabuye bataka ikibazo cyo kubura uko bishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, imibare dukura ku umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi ry’aka Karere ka Muhanga, igaragaza ko abatuye ako karere bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021-2022 bageze ku gipimo cya 63.9%,  mu gihe ku rwego rw’igihugu abamaze kwishyura uyu musanzu w’ubwisungane mu kwivuza bageze kuri 44%.

 

Eric Habimana

 

To Top