Ibidukikije

Muhanga: Icuraburindi ryo kutagira umuriro w’amashanyarazi bikomeje kuba ikibazo nyamara abaturanyi babo bacana

Bamwe mubatuye mu mudugudu wa NYAMITANGA mukagari ka KANYINYA umurenge wa MUHANGA ho mukarere ka MUHANGA barasaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi nkuko abatuye mutundi tugari bawufite. Bavuga ko Kuba batawufite bituma basigara inyuma mu iterambere kuko hari imirimo batabasha gukora,Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhanga bwo buvuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha aba baturage bazabasha kugezwaho amashanyarari.

Aba baturage iyo bavuga kuri iki kibazo bavuga ko Kuba badafite uyu muriro w’amashanyarazi bituma basigara inyuma mu iterambere kuko hari imirimo batabasha gukora.

Bati “reba nkubu abaturanyi bacu bo mutundi tugari baracana,twe turi mumwijima,ntitwabona aho ducomeka telephone,ntitubona uko twiyogoshesha,nindi mirimo yose ibyara inyungu ariko isaba ko uyikora wifashishije umuriro iyo hano ntayahagera,none se urumva twe ntakintu tubura ,nibyiza ko igihe kigeze ngo natwe dutekerezweho”.

Kuri iki kibazo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga arizeza aba baturage ko nabo bazahabwa umuriro w’amashanyarazi mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021-2022.

Aba baturage baravuga ibi mugihe U Rwanda rwihaye intego ivuga ko kugera mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda wese azaba agerwaho n’umuriro ndete n’amazi meza ku kigero cy’ ijana ku ijana.

 

To Top