Ubuzima

Muhanga :Gushukishwa amanota iturufu yo gukorerwa ihohoterwa

Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza babarizwa mu Karere ka Muhanga, baratunga agatoki bamwwe mu barezi babo kuba nyirabayazana w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa, bitwaje kubaha amanota no kubafasha mu masomo yabo.
Umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru Gaturika ya Kabgayi utahatse ko amazina ye atangazwa waganiriye n’umunyamakuru wa millecollinesinfos.com, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari cyane muri za kaminuza, bitewe ni uko haba hari ibintu byinshi umunyeshuri aba azahuriramo n’umurezi we, bityo rero kuba yashaka inzira agenda agutegeramo ziganisha ku kuguhohotera bikamworohera.
Ati “ urabona ko abanyeshuri bamwe baba biga banafite akazi, urumva ko rero kubera aba ari muri kaminuza, hari igihe utabona uko uza kwiga wagiye mu kazi, hari ni gihe isomo rishobora kurangira utaryize wumva ko uzashaka note ukaziga, rero hari igihe ujya kumva nka mwarimu w’iryo somo arakubwiye ngo mbere yo kujya mu kizami ugomba kubanza ukamuvugisha, bikaba ngombwa ko umusanga muri biro bye, iyo ugezeyo nibwo atangira kukubwira ibintu biganisha kukuba waryamana na we kugira ngo azatume ugikora, kugukoraho, gushaka kugusoma ku ngufu, mbese birahari pe”.
Ntabwo ari uwo munyeshuri gusa uvuga ko hakiri abanyeshuri bagihohoterwa kugira ngo bagire serivise runaka bahabwa, kuko no mu mashuri yisumbuye icyo kibazo kirahari, ibi bikaba bigarukwaho n’umunyeshuri wiga kuri Groupe Scolaire Gitarama, aho we yatubwiye ko hari igihe umwarimu yitwaza isomo azi ko ryakunaniye, yarangiza akakubwira ngo ujye ushaka umwanya uze iwe ari gusobanurire, icyo gihe iyo ugezeyo hari igihe ushiduka mwanaryamanye.
Ati “njyewe hari isomo rya chemistry ryari ryarananiye, hanyuma rimwe umwarimu waritwigishaga arambwira ngo nimbona umwanya nzaze arinsobanurire ne kujya mpora musebya, nabiganirije abacuti banjye barangije barambwira ngo sinzajye yo, ngo kuko ubwo ashaka ko nzaza iwe yarangiza akanshuka tukaryamana, ngo niba ashaka kumfasha azajye amfashiriza ku ishuri”.
Gusa ku ruhande rwa Habyarimana Daniel umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe uburezi avuga ko nta kibazo cy’umunyeshuri barakira cy’uko yaba yarahohotewe, gusa nanone agakomeza avuga ko bo nk’ishami rishinzwe uburezi mu karere hari ikirego batajya bakira by’abahohotewe, kuko hari aho bihita bijyanwa, gusa ngo habaye hari uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ntavuge ngo ni byiza ko yazegera ubuyobozi bukamufasha kugira ngo icyo kibazo gicike.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko abarenga 50% by’abana mu Rwanda bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri cyangwa ku marangamutima.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga rutangaza ko nibura abana basaga 80 bagejeje ibirego kuri urwo rwego hagati y’umwaka wa 2020-2021, kubera gusambanywa ku ngufu, hakaba hari impungenge z’uko hashobora kuba hari ibindi byaha byinshi bitamenyekanye ngo abahohotewe bahabwe ubutabera.
Eric Habimana

To Top