Amakuru

Muhanga: Company ya Jasper mineral supplies Ltd irashinjwa kwambura abaturage

Bamwe mu batuye bo mu Mudugudu wa Kabayaza na Musasa, Akagari ka Buramba Umurenge wa Kabacuzi ahacukurwa amabuye y’ Agaciro na Company ya JMS, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ko kubera ko amafaranga y’ ingurane y’ ubutaka bwabo batayahawe. Ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga burabizeza kubakurikiranira icyo kibazo muri iyo company ikaba yabishyura.

 

Nk’ uko babyivugira ngo bababazwa ni ukuntu imirima yabo icukurwamo amabuye y’ Agaciro na Company ya JMS nyamara bo ngo bicira isazi mu jisho, kubera kudahabwa ingurane z’ ubutaka bwabo, bagasaba ubuyobozi kubarenganura.

 

Abo n’abacukuriwe ubutaka kuri site ya Bakokwe iherereye mu Mudugudu wa Kabayaza, Akagari ka Buramba, ikindi ngo muri abo batarishyurwa ni uko harimo nk’abagerageje kwishyuza, aho kwishyurwa ahubwo bagahabwa sheki  itazigamiye.

 

Iyo niyo sheki itazigamiwe yahawe Nsonera Alfred.

iyi niyo Sheki itazigamiwe ubwo yari imaze kwakirwa n’ubuyobozi bwa KCB Bank.

Ni ikibazo bahuriyeho na Nishyirimbere Berthe na RUDAHUNGA Mathias, bo n’abagenzi babo bagera kuri batandatu ngo imirima yabo yarenzweho n’ ibitaka, byavuye aho bacukura muri site ya Kirambo, iherereye mu Mudugudu wa Musasa.

 

ayo ni amwe mu masezerano bagiranye n’umwe mu bafite icyo kibazo ubwo iyi company yazaga gucukura amabuye mu masambu yabo.

Umuyobozi uhagarariye Company ya JMS mu Murenge wa Kabacuzi, icukura muri ibyo birombe, tumubajije kuri icyo kibazo, n’umujinya mwinshi we yavuze ko hari ibyo bumvikanye n’abo batarishyurwa ngo ahubwo ntabwo yumva ukuntu bo bihutiye guhita babijyana mu itangazamakuru.

 

Aho yagize ati “ twebwe nta masezerano dufitanye, ibyo bifite uburyo byakemuwe, ahubwo ntabwo numva ukuntu bahise bazenguruka babijyana mu itangazamakuru, rero njye ndumva nta kibazo dufitanye nabo, twavuganye nabo ko tuzabishyura ku itariki 31/08/2020, rero ntabwo iragera ndumva ibyo ari ukunyuranya ibintu”.

 

Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’ Akarere ka Muhanga, abagira inama yo kwegera ubuyobozi bw’ Umurenge, naho ku kibazo cy’ umuturage wahawe sheki itazigamiye, amugira inama yo kwegera RIB,  kuko ari icyaha gihanwa n’ amategeko.

 

Ati “Sheki itazigamiye yo ni icyaha, nta n’ubwo nakwirirwa mbivugaho byinshi, kuko nawe urabizi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, naho kubatarahabwa ingurane, icyo kibazo cya Jasper mineral supplies Ltd turakizi,ndetse twari twasabye umuyobozi wayo kugikemura bakishyura abaturage, gusa yahise akuraho telephone, natwe twaramubuze,ubwo igikurikiyeho ni uko bagomba kwitabaza amategeko”.

 

Abaturage bahawe ingurane z’ ubutaka bwabo barimo bane bafite ubutaka kuri site ya Bakokwe n’ umunani muri site ya Kirambo, bakishyuza amafaranga arenga million 6 z’ amanyarwanda.

Yanditswe na Eric Habimana

 

 

 

To Top