Ubuzima

Muhanga: Bashobora kwishora mu buraya mu gihe nta gikozwe

Nyuma y’aho isoko ryari risanzwe rya Muhanga ryimukiye mu isoko rishya rya kijyambere rizwi nka ‘Muhanga Modern Market’, bamwe mu bacuruzi bari barahawe ibibanza by’ubuntu mu isoko rishaje biganjemo abahoze bacuruza marato bahise basubira mu mihanda.

Baravuga ko gusubira mu muhanda byatewe ni uko nta bushobozi bafite bwo kwishyura ibibanza mu isoko rishya kandi n’ubuyobozi bukaba butarigeze bubageneramo umwaya wabo, ku buryo babona bashobora kuzisanga mu mwuga w’uburaya kugira ngo babashe kubona uko batunga imiryango yabo.

Bamwe mu bari basanzwe bakorera ubucuruzi buciriritse bwiganjemo imboga n’imbuto mu isoko ryari risanzwe rya Muhanga, by’umwihariko abo twaganiriye ni abari baravanywe mu bucuruzi bw’akajagari buzwi nka marato bagahabwa ibibanza, ubuyobozi buvuga ko ari iby’ubuntu, n’ubwo bo batemeranya nabwo.

Abo bacuruzi bahise basubira mu mihanda bavuga ko byatewe ni uko nta bushobozi bafite bwo kwishyura ibibanza mu isoko rishya, kandi ngo n’ubuyobozi bukaba butarigeze bubageneramo umwaya wabo, ariyo mpamvu yatumye basubira mu mihanda kugira ngo babashe kubona uko batunga imiryango yabo.

Bati“ badukuye mu muhanda batubwira ko duteza akajagari ndetse ko bagiye kuduha ibibanza by’ubuntu nubwo na byo babitwishyuzaga, ariko ubu muri iri soko rishyashya ntaho batugeneye ho gukorera, kandi niryo twakoreragamo bamaze kurifunga, none se ubwo abadafite ubushobozi turajya he?,njye nshora ibihumbi bitanu nibamfata babitware, nibamara kumfata nkabura igishoro nzajya kwicuruza ariko mbeho kuko ubuyobozi ntabwo bwadutekerejeho”

Abo bacuruzi bakomeza bavuga ko mu gihe ubuyobozi bwaba butagize icyo bubafasha, n’inzego z’umutekano zigakomeza kubatwarira ibicuruzwa, bashobora kuzisanga  mu mwuga w’uburaya, aho kugira ngo abana babo bicwe n’inzara.

Nubwo abo bacuruzi bavuga batyo Kayitare Jacqueline  Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko bitashoboka ko babona mu isoko rishya ibibanza by’ubuntu, bitewe ni uko ryubatswe n’abikorera.

Uyumuyobozi w’Akarere ka Muhanga, akomeza asaba ko abadafite ubushobozi bwo kujya gukorera muri iryo soko rishya, bajya gukorera mu isoko rya Nyabisindu, cyane ko hari n’irindi soko riciriritse ririkubakwa mu Cyakabiri, naryo ryagenewe abatishoboye aho kujya mu buraya.

Usibye abo bahoze ari abazungu ayibahisemo kwisubirira mu bucuruzi bwo mu muhanda nyuma yo kubura aho bakorera mu isoko rishya, hari na bamwe mu bacuruzi bahisemo kujya gukodesha amazu ari hafi y’iryo soko rishya, kubera ibiciro by’ibibanza biri hejuru muri iri soko rishya.

Iri soko rya kijyambere rya Muhanga ryubatswe n’abikorera bibumbiye mu cyiswe MIG (Muhanga Investiment Group) rikaba ryuzuye ritwaye asaga miliyari 2 y’amafaranga y’u Rwanda.

Eric Habimana

 

 

To Top