Ubukerarugendo

Muhanga: Barifuza ko ubuyobozi bwakwita ku Gicumbi cy’Amateka biri muri ako Karere

Eric Habimana

 

Bamwe mu batuye Akarere ka Muhanga baravuga ko kuba ubuyobozi butita ku Gicumbi cy’Amateka biboneka muri ako karere  ngo biri mu bibateza igihombo, ndetse bikaba bituma n’abana babo batabasha gusobanukirwa n’amateka, baba bumva ababyeyi babo bavuga.

 

Spéciose Nzamukosha umuturage wo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, we n’abagenzi be bose bahuriza kuba hari bimwe mu gicumbi bibumbatiye amateka, ariko kugeza magingo aya bikaba bititabwaho, ngo byubakwe mu buryo byabasha gukurura ba mukerarugendo, hamwe mu byo bahurizaho ni ahitwa kwa Kankazi no Kurucunshu.

 

Aho bagira bati “nkaho kwa Kankazi bavuga ku karubanda, hagomba kuba hakwinjiza amafaranga, abantu bakahabona, hagakurura abaza kuhasura, ba mukerarugendo, niba amafaranga yo kuhakora aza bakayirira ntabwo tubizi, icyo twasaba Leta ni uko yahitaho ikahakora ku buryo uje kuhasura yajya abona ayo mateka, ikindi ni uko n’abana bacu nabo bahabona akazi, bakabasha kwiteza imbere, muri make duturanye n’ibibuga”.

Amateka abumbatiye i Gicumbi kwa Kankazi

Undi muturage nawe utashatse kwivuga amazina we avuga ko ayo mateka nabo bayumva mu magambo ariko nta kintu na kimwe baheraho basobanurira ababakomokaho ayo mateka.

 

Ati “rero bibaye byiza nka hariya ku karubanda bita kwa Kankazi, usibye urukuta rumwe, ni ahantu baba bavuga ngo hari agashusho ka Bikiramariya, nta kindi kintu na kimwe cyakwereka ko hari amateka ahari, nk’umuntu aje ashaka gufata amafoto nta n’ubwo yabona icyo ahafotora, rero ibyiza bazahakora wenda natwe ayo mafaranga hazajya hinjiza hari icyo yatumarira”.

 

Kuri icyo kibazo ariko Kambogo Ildephonse umukozi wa RDB ushinzwe kubungabunga ahari igicumbi cy’umuco mu Rwanda, we avuga ko ubu batangiye gukorana na ‘‘Museum’’, kugira ngo batangire kwegeranya amakuru mu buryo bwo kuba babona kubakira ahantu hafite amateka habitse na hano hose harimo.

 

Aho ku murongo wa telephone yagize ati “inyinshi twatangiye kuzikora dufatanyije na Museum, kwa Kankazi naho twatangiye gukora ama ‘‘sign poste’’, ubu icyo twariho dukora ni ugukusanya amakuru kugira ngo tubone icyo twubaka dushingiyeho, ni uko hahise hazamo Covid-19, ariko aho hantu hose turahazi kandi turahazirikana”.

 

Nyuma yaho bano bavuga ibyo ariko igihari ni uko hari n’ahandi hantu muri ako karere, ushobora kuba watemberera cyane mu gihe cy’izuba, mu buryo bwo kugira ngo ubuzima bukomeze kuba bwiza kurushaho, aho bagarukaho cyane ni ahitwa ku Kinamba, hari ikiyaga kiri hagati y’amashyamba ya Kabgayi n’ahandi hatandukanye nka Kabgayi, nk’ahantu hari mu hambere hari Bazirika.

Ikiyaga cya Kabgayi,ahazwi nko ku Kinamba naho hashobora kuba i Gicumbi cy’Amateka i Muhanga

To Top