Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burizeza abatuye aka karere ko ikibazo cy’abakozi bake kigaragara munzego z’akarere kugera kurwego rw’akagali, kigiye gushakirwa umuti urambye, ibintu binashimangirwa na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nacyane ko iki kibazo ngo nawe akizi.
Amakuru ava kuri Bamwe mu bakozi b’akarere ka Muhanga ndetse akanemezwa n’umuyobozi w’akakarere, agararagaza ko guhera kurwego rw’akarere kugera ku urwego rw’akagali usanga hari imyanya idafite abakozi.
Ni ibintu bituma Bamwe mu batuye aka karere bavugako, bibangamira servise bahabwa, bakaba bifuzako iki kibazo cyashakirwa igisubizo kirambye .
Bati”nibyo koko twe nk’abaturage tubihomberamo kuko ntago serivise twifuza tubona abayiduha,kuko akenshi usanga nko kubiro by’akagari hamanitse itangazo ngo yagiye munama,rero ibyiza badushakira abajya mumyanya idafite abayirimo kugirango natwe ibyo batugomba tubibone”.
Ku uruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Muhanga kayitare Jaqueline, aremeranya nibivugwa n’aba baturage, arinabyo aheraho abizeza ko iki kibazo kubufatanye nizindi nzego kirigushakirwa umuti urambye nkuko babyifuza.
Aho agira ati”nibyo koko dufite icyuho mubuyobozi, ubu hakozwe ibizami kumyanya cumi numweitandatu kubuyobozi bw’imirenge,n’itanu kubuyobozi bw’amashami mukarere,turimo kugenda dukoresha ibizamini gacye gacye muburyo bwo kwirinda covid-19,dufatanyije ninzego zibifite munshingano iki kibazo kiraba cyacyemutse vuba”
Ibi bikaba bishimangirwa na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Profeseri SHYAKA Anastase uvugako ikibazo cy’abakozi bake kigaragara mu karere ka muhanga akizi kandi hari umurongo cyahawe wemerera akarere gushyiramo abandi bakozi buzuza imyanya itabafite.
Ati”icyo cyuho kirahari twese turakibona,aho hari abakozi benshi batari bari mumyanya ariko ubu ngubu batangiye kubabona,ubungubu inzego zibishinzwe zabahaye uburenganzira bwo gukoresha ibizami”
Usibye imyanya igera kuri cumi numwe yo kurwego rw’akarere n’urwego rw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’mirenge iherutse gupiganirwa, mu utugali tugize aka karere tugera kuri 63 twinshi muritwo tukaba dufite ikibazo cyo kutagira abanyamabanga nshingwabikorwa, kimwe n’abakozi bashinzwe iterambere ry’akagari bazwi ku izina rya ba sedo, kuburyo biba intandaro y’uko bamwe mubaturage bamara amasaha menshi bategereje guhabwa servise.
Yanditswe na Eric Habimana