Uburezi

Muhanga: Amashuri y’imyaka 12 afite ikibazo cy’amashanyarazi

Abanyeshuri bo mu Karere ka Muhanga biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ku bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi, bifuza ko byagezwaho umuriro kugira ngo babashe kwiga mudasobwa n’andi masomo ajyanye n’ikoranabuhanga, kuko kuri ubu batabasha kuyiga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko hari ingengo y’imari yateganyijwe mu kugeza amashanyarazi muri ibi bigo bitayagira ku buryo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020 hari ibizaba byamaze kuyabona.

Mu gihe Leta biciye muri Minisiteri y’Uburezi mu rwego rwo gushyigikira uburezi kuri bose, yashyizeho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Muhanga biga muri iyo gahunda ku bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi, bavuga ko bagorwa no kwiga mudasobwa n’andi masomo ajyanye n’ikoranabuhanga.

Ibintu baheraho bifuza ko icyo kibazo cyakemuka na bo ntibakomeze gusigara inyuma mu kwiga ikoranabuhanga.

Bati “nk’ubu mu byo twiga ndetse n’igihe tugezemo hari gukenerwa ikoranabuhanga cyane kurusha ibindi, ubuse wambwira gute ko twakwiga ikoranabuhanga nta n’umuriro tugira, iterambere ririmo kudusiga, aho kugira ngo tujyane naryo, ibyiza rero natwe niba tugezeho umuriro kuko uri mu bintu byadufasha mu masomo yacu”.

KAYITARE Jacqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, arizeza aba banyeshuri ko hari ingengo y’imari yateganyijwe mu kugeza umuriro hirya no hino kandi hazibandwa ku bigo by’amashuri hamwe n’amavuriro ndetse n’inyubako za Leta ku uburyo bimwe mu bigo mu kwezi kwa gatanu, bizaba byamaze kugezwamo umuriro.

KAYITARE akomeza avuga ko usibye uyu mwaka umushinga wo kugeza amashanyarazi hirya no hino mu Karere ka Muhanga, uzakomeza no mu mwaka utaha ku ubufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Leta ivuga ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bazaba bafite amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Eric Habimana

 

To Top