Ubuzima

Muhanga :Abaturage bavuga ko kutabona indyo yuzuye biteza ubuhumyi

Eric Habimana

Abaturage, bafite imyumvire ko indwara z’amaso ziterwa n’ubukene n’imirire mibi, babishingira ku kuba umubare w’abarwayi b’amaso ugenda urushaho kuzamuka, inzobere mu buvuzi bw’amaso zo zivuga ko ubukene ntaho buhurira no kurwara amaso, kuko ibyo umuntu akenera mu mirire kugira ngo yirinde kurwara amaso bibonwa na buri wese.

Ibyo byatangajwe n’abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, impuguke mu buvuzi bw’amaso zo ku Bitaro bya Kabgayi, ubwo zajyaga kuvurira abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga iwabo, mu rwego rwo kubegereza ubuvuzi.

Mu minsi ibiri ibanza, izo mpuguke zivuga ko zari zimaze kwakira abaturage babarirwa mu 150 kandi hafi ya bose bakaba barasanganywe indwara zitandukanye z’amaso.

Kuba muri ako gace hari umubare munini w’abarwaye amaso, bituma hari abaturage babihuza no kuba ari igice gituwe n’umubare munini w’abaturage bafite ubushobozi buke.

Nyamacumu Jean wo mu Kagali ka Remera na Mukantwari Konsolata  wo mu Kagari ka Rucyeri, utugari twombi two muri uwo Murengewa wa Kiyumba, ni bamwe mu bavuga ko ahanini barwara amaso kubera imirire mibi.

Bati “none se twabura kurwara gute kandi no kubona ibyokurya bitugora, ntabwo ushobora kubona uko urya indyo yuzuye kubera ko bisaba ubushobozi, byose biragurwa, none se wabigura iki?, ntabwo waba wariye neza indyo yuzuye, ngo urware, ntabwo waba urya imboga n’imbuto ngo urware amaso, byose biterwa no gukena”.

Dr Tuyisabe Théophile, inzobere mu buvuzi bw’ amaso akaba n’umuyobozi wa serivise y’ubuvuzi bw’amaso ku bitaro bya Kabgayi, avuga ko koko hari imirire ishobora gukururira nyirayo ibibazo by’amaso, Ibi ariko Dr Tuyisabe avuga ko bidakunze kubaho kuko kurya indyo yuzuye, bidasaba ibya mirenge. bityo kuri we, ubukene bukaba ntaho buhurira no kuba umuntu yarwara amaso.

Dr Tuyisabe avuga ko muri rusange kwirinda indwara z’amaso bishoboka, iyo abantu barya indyo yuzuye kandi bakirinda gukoresha nabi ibikoresho by’ikoranabuhanga bimurika cyane mu maso nka za telefone, mudasobwa amateleviziyo n’ibindi.

Kugeza ubu, Ibitaro bya Kabgayi bitangaza ko nibura abantu ibihumbi bitatu (abantu 3, 000) byakira buri kwezi baba bafite indwara z’amaso, muri bo, 1% gusa ari we bigaragara ko uburwayi bwe buba bwarakomotse ku mirire mibi.

To Top