Ubuzima

Muhanga: Abakorerabushake barasaba kongererwa ibikoresho

Abakorerabushake bo mu Karere ka Muhanga bafasha inzego z’ubuyobozi zitandukanye kureba uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus yubahirizwa, bifuza gufashwa kubona bimwe mu bikoresho byo kwirinda iki cyorezo kuko usanga hari abatabasha kubibona nk’uko bikwiye.

Bavuga ko biyemeje gutanga imbaraga mu kwibutsa abaturage bo mu mujyi wa Muhanga gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bavuga ko ibikoresho nkenerwa bidahagije, akaba ari yo mpamvu bifuza ko byakongerwa.

Bati“ twe twaje kugira ngo natwe tugire umusanzu dutanga muguhashya iki cyorezo, dutanga imbaraga zacu kugira ngo dukangurire abaturage kwirinda mu buryo bwose bushoboka, gusa ibikoresho dukenera biracyari bike birimo nk’imyambaro ituranga, amakarita n’ibindi”.

Kayitare Jacqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko hari ibikoresho batanze kuri urwo rubyiruko rw’abakorerabushake, akomeza avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana icyo kibazo, cyane cyane ku urubyiruko rushya rwinjiye muri ibyo bikorwa by’ubukorerabushake.

Meya Kayitare akomeza akangurira abatuye Akarere ka Muhanga ko bakwiriye gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bitabaye ngombwa ko haza abo kubibutsa ko bakwiriye kwirinda.

Kuva taliki ya 28 Nyakanga kugera ku wa 10 Kanama 2021 imirenge 7 yo muri ako karere iri muri gahunda ya Guma mu rugo, kubera ko yagaragawemo ubwiyongere bukabije bwa Covid-19.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko icyo kibazo bugiye kukitaho, cyane cyane ku urubyiruko rushya, kuko nirwo rutarabasha kubihabwa uko bikwiye.

 

Eric Habimana

To Top