Ubukungu

Muhanga: Abakora ubucuruzi bw’akajagari barasabwa kwegera ubuyobozi bukabafasha kubona inguzanyo

Mu gihe abakorera ubucuruzi bw’akajagari mu Mujyi wa Muhanga bakomeza gusaba ubuyobozi kubafasha kubona igishoro, kugira ngo babashe kubona uko batunga imiryango yabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burashishikariza abo bacuruzi kwiyandikisha aho batuye, bagahabwa inguzanyo ishobora kubafasha kuzamura igishoro cyabo, kandi bakazayishyura mu gihe cy’imyaka ibiri hiyongeyeho ibihumbi 2000 fwr gusa.

Abo bacuruzi bakora ibyiganjemo imboga n’imbuto, bavuga ko ubuyobozi bwabegereye ngo barebere hamwe uburyo ikibazo cyabo cyavugutirwa umuti, ariko nyuma yo kwizezwa inguzanyo amaso akaba yaraheze mu kirere batarayibona.

Bati “ntibakajye bavuga ko twanze gufata inguzanyo kuko si twe twanze gutera imbere, kuko baraje baratwandika ndetse banatubwira ko amafaranga tuzayabona, ariko kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere, rero kuba tukiri muri ubu bucuruzi ni uko tubeshywa kandi twe nta bushobozi dufite, rero badufashe rwose ibyo bavuga bajye babishyira mu bikorwa”.

Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yavuze ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ashishikariza abakora ubwo bucuruzi bw’akajagari bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, kwiyandikisha bagahabwa inguzanyo binyuze muri gahunda ya VUP ingana n’amafaranga ibihumbi ijana (100,000 fwr) mu gihe cy’imyaka ibiri bakazishyura hiyongeyeho ibihumbi 2000 fwr gusa.

Kayitare akomeza avuga ko abo bakora ubwo bucuruzi badakwiriye kujya mu ngeso mbi zirimo no kwishora mu buraya bitwaje ko babuze igishoro, kuko bishobora kubicira ubuzima kandi n’ayo mafaranga bashakaga ntibayabone, ahubwo bakihatira kugana amasoko aciriritse yo muri ako karere, mu gihe baba badafite igishoro gihagije kuko kuyakoreramo ari ubuntu.

 

Eric Habimana

 

To Top