Amakuru

Mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane bafite Coronavirus – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko kuri ubu mu Rwanda hari abantu batanu bafite coronavirus.

Bane bashya batangajwe uyu munsi, baje biyongera ku muhinde watangajwe ejo kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020.

Muri abo bane bagaragayeho coronavirus, harimo umunyarwanda w’imyaka 34 n’umuvandimwe we w’imyaka 36, bombi baherutse hanze, n’umunyarwanda w’imyaka 30 y’amavuko udaheruka hanze y’u Rwanda.

Hari kandi Umugande w’imyaka 22 wageze mu Rwanda kuwa 15 Werurwe 2020 aturutse mu Bwongereza.

Dore itangazo rya MINISANTE uko ryakabaye.

To Top