Amakuru

Minisitiri Evode yasabye imbabazi umugore w’umusekirite

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, usaka abinjira muri Grande Pension Plaza, akikubita hasi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yicujije ku gikorwa kigayitse cyo guhutaza umusekirite w’umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali ndetse anabisabira imbabazi kuko abona bitari bikwiye ku muntu w’umuyobozi

Uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph yagize ati “Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi.”

Nyuma y’amasaha asaga atatu, Uwizeyimana yasabye imbabazi yifashishije Twitter, ndetse avuga ko ibyabaye bitari bikwiye.

Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.

 

 

 

To Top