Amakuru

Minisiteri y’ibidukikije yagaragaje imwe mu miterere y’igishushanyombonera

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko igiye gushyira ahagaragara igishushanyombonera cy’Imikoreshereze no Kubyaza Umusaruro Ubutaka kivuguruye, aho bimwe mu bigikubiyemo harimo ko nk’ubutaka bwagenwe ubuhinzi nta kindi kizaba cyemewe gukorerwaho.

Ibi bije nyuma yaho bamwe bavuga guhora bimurwa aho bari batuye bakimukira mu midugudu yagenwe yo guturamo bibagiraho ingaruka zirimo izo kugabanuka kw’ubutaka bwo guhingaho no kuba ubutaka bari batuyemo aribwo bweraga, bigatuma batagira umusaruro uhagiye mu buhinzi bwabo.

Nyuma yaho leta itagangarije ko abaturage batuye ahataragenewe guturwa cyangwa abatuye mu manegeka bimuka bakajya mu midugudu yagenwe guturamo, abaturage badafite ubushobozi bwo kugura ibibanza basabwe gutanga ingurane ku butaka bwabo ngo bahabwe ibibanza byo kubakamo.

Hari bamwe mu baturage bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo izo kugabanuka kw’ubutaka bwo guhingaho no kuba ubutaka bari batuyemo aribwo bweraga, bigatuma batagira umusaruro uhagiye mu buhinzi bwabo.

Aba baturage bavuga ko bari batuye bari batuye mu manegeka, baza kubabwira ko bazimuka bakajya mu midugudu yagenewe guturamo barimuka. Gusa bakavuga ko kubera nta bushobozi bari bafite bwo kugura ikibanza cyo kubakaho mu midugudu yagenwe, byabaye ngomba ko batanga ingurane kuri nyirikibanza, kuko batari bafite ubushobozi bwo kukigura. Ibintu bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo kugabanuka k’ubutaka bwabo bwo guhingaho no kororeraho amatungo, kuko ikibanza cyo mu midugudu yagenewe guturaho ikibanza kiba gihenze.

Aba baturage bakomeza bavuga ko uretse ibyo, kubera ko amasambu yabo ahita asigara kure yaho bimukiye, batabona uko bayafumbira uko bikwiye. bakongeraho ko mu zindi ngaruka bibagiraho zirimo gutanga ingurane ku masambu yabo bari barafumbiye, ibi byose bigatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi nk’umwuga ubatunze mu buzima bwabo bwa buri munsi ugabanuka, ntibabone umusaruro uhagije ukomoka ku buhinzi, ubworozi, ubuhinzi bw’amashyamba n’ibindi, bityo bagasaba leta ko nabyo yajya ibireba ikabafasha.

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko igiye gushyira ahagaragara igishushanyombonera cy’Imikoreshereze no Kubyaza Umusaruro Ubutaka kivuguruye aho giteganya ko Imidugudu yo guturaho mu gihugu hose igomba kutarenga 3000 ku buryo muri buri kagali hasigara gusa site imwe yo guturaho ahandi hagaharirwa cyane cyane ubuhinzi n’amashyamba.

Iki gishushanyombonera cy’Imikoreshereze no Kubyaza Umusaruro Ubutaka kivuguruye kigaragaza ko dusigaranye ubutaka bw’ubuhinzi bungana na 41.5% ariko giteganya ko buziyongera bukagera nibura kuri 47.2% by’ubuso bw’igihugu. Ubu butaka nta kindi cyemewe gukorerwaho.

Igishushanyombonera cy’Imikoreshereze no Kubyaza Umusaruro Ubutaka cyavuguruwe kugira gihuzwe kandi kiyobore ishyirwamubikorwa ry’intego z’Icyerekezo 2050, umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage n’ibindi bikorwa by’igenamigambi by’iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Bimwe mu bihugu byateye imbere usanga byaragennye uburyo bw’imyubakire yo kubaka inzu zigeretse, nka bumwe mu buryo bwo kwirinda kumara ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa birimo ubuhinzi, ubworozi, ubuhinzi bw’amashyamba n’ibindi.

Inkuru ya Adelphine UWONKUNDA

 

To Top