Amakuru

MINISANTE yanzuye ko insengero n’amashuri bifunga

Nyuma y’aho mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVD-19, Umuhinde umaze hafi icyumweru mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yafashe ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zirimo guhagarika insengero mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko insendero zifungwa guhera ejo kuwa 15 Werurwe 2020, hashishikarizwa ko abantu basengera mu ngo.

Amashuri na kaminuza (aya Leta n’ayigenga), na byo byasabwe gufunga guhera kuwa Mbere le 16 Werurwe 2020.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “abakozi babyumvikanyeho n’abakoresha babo barasabwa gukorera mu rugo aho bishoboka.”

“Amahuriro y’abantu benshi nk’imikino ndetse n’ubukwe bibaye bisubitswe. Abitabira imihango yo gushyingura na bo barasabwa kujyayo ari bake.”

“Ibikorwa by’ubucuruzi na za resitora bizakomeza gukora hashishikarizwa ko hashyirwa intera ya metero imwe byibuze hagati y’abantu.”

“ingendo zitari ngombwa zigomba kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu modoka zitwara abagenzi.”

Dore itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima uko ryakabaye.

Perezida Kagame kuri uyu wa 14 Werurwe, yatangaje ko umuntu wa mbere wanduye coronavirus yagaragaye mu Rwanda, asaba abaturage kutagira impagarara.

To Top