Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yaciye amande abacuruzi 43 bo hirya no hino mu mu Mujyi wa Kigali bazamuye ibiciro ku bicuruzwa, bitwaje icyorezo cy’indwara ya koronavirusi ndetse bamwe basubiza abaguzi amafaranga bari barengeje ku biciro byashyizweho.
Mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana no hirya no hino mu mMjyi wa Kigali ni ho Minisiteri y’Ubucuruzi yatahuye abacuruzi bazamuye ibiciro ku muceri wa Tanzania ndetse n’isukari
Bamwe muri aba bacuruzi batahuwe kubera inyemezabwishyu bahaye abaguzi bakimara kubahenda ku muceri uva Tanzania ndetse n’isukari.
Abaguzi bavuga ko abacuruzi babahenda, aho usanga nkúmuceri uturuka muri Tanzania waguraga ibihumbi 26 ubu hari abawugurisha ibihumbi 31.
Muhongayire Nadine yagize ati “Twawuguraga ku bihumbi 26,500 ubu ni 31000, twebwe nk’abaguzi twumvise byazamutse cyane ntabwo tuzi niba ari ikibazo cya koronavirusi, ntituzi niba ariko baba baranguye ku isoko.”
Uwababyeyi Francoise we ati “Muri rusange ibintu byose byaruriye nk’umuceri twaguraga ibihumbi 26, ubu ugeze ku bihumbi 31 mu bindi bisanzwe nk’indimu ikilo twakiguraga 600 none ubu ni 2500.”
Impaka zari zose hagati y’abacuruzi bagaragaweho guhenda abaturage n’ababakoreraga ubugenzuzi. Bavuga ko barangura umuceri wa Tanzania ku mafaranga ibihumbi 29 bakawugurisha ku bihumbi 31.
Nyamara inyemezabwishyu baranguriraho zigaragaza ko baba bawuranguye ku mafaranga ibihumbi 26.
Nyuma baje kwemera amakosa basubiza abakiriya bari bakiri aho amafaranga barengeje ku giciro cyashyizweho ndetse bamwe bemera gucibwa amande.
Umucuruzi witwa Kwizera Jacques yagize ati “Turabyemera bo barenganuye abaguzi ariko twe twumvaga icyo giciro ari cyo twagombaga kugurishaho. Hari bimwe mu byagiye byurira ariko ibyazamuye ibiciro n’abakiriya baguraga.”
Nkurunziza justin we ati “Ibyo ncuruza ngibi narabigurishije birashira, umuceri nawugurishaga ku mafaranga ibihumbi 26.500 urashira ngiye kurangura ndangura ku bihumbi 29″
Mu bugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatahuye abacuruzi 43 bakoresha uburiganya burimo guhenda abaturage, kutamanika ibiciro ku bicuruzwa ndetse no kudatanga inyemeza bwishyu ihwanye n’amafaranga abaturage bishyura.
Umukozi muri iyi minisiteri Mukaniyonzima Dative avuga ko abaciwe amande hakurikijwe itegeko rirengera umuguzi ndetse n’itegeko ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.
Yagize ati “Aha ngaha bose kuri uyu murongo bicururizaga uko bishakiye ndetse n’ibiciro byo hejuru, ntibagaragaze n’ibiciro abaguzi bakaharenganira. Hatabayeho ku manika ibiciro no guhenda abaguzi amande ava ku bihumbi 20 kugera kuri miliyoni 5, ubwo twagiye tureba ikosa ryakozwe aho amande acibwa kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 300.”
Nyuma yo gucibwa amande kuri aba bacuruzi basubije abaguzi amafaranga arenga ku giciro cyashyizweho.
Ibicuruzwa abaturage bavuga ko byazamuriwe ibiciro birimo isukari, umuceri, akawunga, amavuta yo guteka ndetse n’imbuto. MINICOM ikaba igiye gukomereza uyu mukwabu wo kugenzura abacuruzi ko bubahiriza ibiciro ku masoko yo mu turere hirya no hino mu gihugu.