Amakuru

Minembwe:Undi mugore witwa Odeli w’Umunyamulenge yishwe na Mai Yakutumba

Undi mugore witwa Odeli, wari utuye mu Bidegu Akarere ka Minembwe mu Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa yahitanwe na Mai Mai umutwe w’itwaje intwaro, mu gihe yari agiye guhahira abana ibyokurya, bamurashye hamwe n’undi mukozi wo mu bwoko bw’Abashi, bari bajyanye gushaka ihaho ry’umuryango.

 

 

Uwo mubyeyi akurikira abandi b’abagore 2 ari bo Nyamwiza na Nyamutarutwa, baherutse kwicwa urwo agashyinyaguro na Mai Mai Yakutumba, hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ituruka mu bihugu bitandukanye nka RED-Tabara.

 

Kuri ubu, imiryango mpuzamahanga ndetse na Leta ya RDC ntabwo bigeze bagira gahunda yo kugoboka abaturage bashegeshwe n’intambara ku impunzi zagiye ziva mu byabo, kubera gutwikirwa amazu, gusahura ibyo bari bafite bagituye, kuko nta mwanya bafite wo guhinga kubera kubura umutekano.

 

 

Abantu hirya no hino ku isi, bakaba bakomeje kwibaza amaherezo y’izo ntambara, kuko amoko atatu yishyize hamwe n’indi mitwe igamije gutsemba no kuvana Abanyamulenge ku butaka bwa Kongo Kinshasa mu burasirazuba bwa RDC.

 

 

Imiryango mpuzamahanga n’ubutegetsi bwa Kongo, bakomeje kurebera Jenoside irimo gukorerwa Abanyamulenge barebera, aho imyaka igiye kugera kuri 3 bicwa urwo agashinyaguro, ubu noneho bakaba bibasiye n’abagore bajya hirya no hino gushakira abana ibyokurya kugira ngo baramuke.

 

 

Inzara ikaba ari imwe mu inzira bakoresha, kugira ngo bamareho abasigaye batari bahitanwa n’intwaro bakoresheje kuva icyo gihe, abantu bakomeje kwibaza impamvu Leta ya Kongo Kinshasa n’imiryango mpuzamahanga, bakomeje kwirengagiza nkana kutagoboka abari mu kaga.

 

Ubwoko bw’Abanyamulenge bwibasiwe n’andi moko bavanywe mu byabo, bamaze kunyagwa inka zirenga ibihumbi 120, imyaka yabo isahurwa n’Abapfurero, Ababembe n’Abanyintu, indi barayitwika, bagamije kubakura mu byabo, uticishwe  n’inkota n’imbunda ngo azicwe n’inzara muri RDC.

 

To Top