Amakuru

Minembwe:Abagore 2 n’umugabo 1 b’Abanyamulenge bishwe urwo agashinyaguro na Mai Mai

Basanda Ns Oswald

 

Abaturage bo mu Karere ka Minembwe bari mu gahinda gakabije bitewe n’abantu 4 bishwe urwagashinyaguro, barimo abagore 2 n’umugabo 1, undi mugore yaratotejwe hanyuma bagiye kumurasa imbunda ziba kare, zanga kurasa, abo bakaba bishwe na mai mai, mu gihe bari bagiye mu mirima yabo kuzana ibyokurya ku Kivumu, bicirwa munsi ya camp ya gisirikari ku Kivumu, abantu bakaba bakomeje kwibaza amaherezo y’izo ntambara, kuko mai mai ikomeje gukora ibintu bigayitse.

 

Muri abo bishwe hari uwitwa Adoni (umusore) umurambo we waje kuboneka, Nyiransasirwa, M. Niyomurinzi na Nyamwiza (abagore) bakorewe iyicarubozo mbere yo kubatemagura bakabica urupfu rubi.

 

Amakuru dukesha bamwe mu baturage bari mu Minembwe bavuga ko abishwe urwo agashinyaguro, bagacuzwa utwabo ndetse no gutemagurwa imibiri yabo hanyuma bakabona kubarasa, bitewe n’ubugome bukabije abo basirikari babikoranye, abantu bakomeje kwibaza impamvu y’ubwo bugome bungana gutyo, ibyo abaturage babitahuye nyuma y’igenzura bakoze, basanga byarakozwe na Mai Mai ikorera mu Rulenge hafi y’Akarere ka Minembwe.

 

Ibyo byabanjirijwe no kubafata ku ingufu, barabatemagura, buri rugingo bakarushyira aharwo, hanyuma babona kubarasa, babacuza n’imyenda yabo, abaturage babonye iyo mirambo 2, babaca amaberi, bamwe mu abasirikari bakuru bagiye boherezwa muri ako Karere ka Minembwe, bahoraga bakorana bya hafi na Mai mai, ubu noneho bavuga ko iki gihe ari cyo cyo gukora akazi, kubera COVID-19 ko nta bundi butabazi bashobora kubona.

 

Kuva intambara yatangira Werurwe 2019 yibasiye ubwoko bw’Abanyamulenge, abasirikari ba Leta ya Kongo ntabwo itakoranye bya hafi umunsi ku wundi n’inyeshyamba za mai mai igizwe n’amoko y’abapfurero, ababembe n’abanyintu bagamije gukora Jenoside ku bwoko bw’Abanyamulenge.

 

Kuri ubu, mu bantu 3 bishe, hamaze kuboneka imirambo 2 y’abagore n’umugabo 1, bakorewe ubugome bukabije bw’ubunyamaswa, hanyuma umugabo 1 basanze yishwe, umugore 1 yaje kuboneka, igikomeje kwibazwa n’impamvu y’ayo moko icyo ashaka ku banyamulenge, aho badashobora kwibwira ngo barekere aho ubwicanyi no gutsemba ubwoko bw’Abanyamuulenge muri RDC.

General Dieudonne Muhima uyoboye FARDC/Minembwe yari yarijeje abaturage ko azabacungira umutekano.

Intumbi z’abo bagore 2, bishwe urwo agashinyaguro, kuri ubu zashikirijwe General Muhima Dieudone wa FARDC uyoboye Akarere ka Minembwe, wari uherutse gusimburwa na General Tony wari warijeje abanyamulenge ko aje kubacungira umutekano, kandi ko agiye guhashya uwo mutwe wa mai mai ukomeje gukorera Abanyamulenge Jenoside mu Karere ka Minembwe.

 

Buri icyumweru ntabwo intambara itabura guhitana inzirakarengane no kubatwara inka zabo, kuva intambara yatangira inka z’Abanyamulenge hasigaye imbarwa, izindi abo ba mai mai bafatikanyije na FARDC bagiye bazitwara mu mijyi itandukanye ya Kongo, kuzibagirayo hanyuma bagasangira amafaranga azivuyemo, aho nyinshi zagiye zibagirwa Uvira, Mwenga, Kasongo n’ahandi hatandukanye, aho inka imwe y’impfizi n’imbyeyi zitarenzaga ama dollars 80$.

 

Uyu munsi ku wa 20 Mata 2020, abantu bakomeje kwibaza ikiri bukurikireho, kuko Abanyamulenge bamaze kubona ko mai mai ifatikanyije na FARDC byeruye kubakorera Jenoside, ibisigazwa by’izo ntumbi bakaba bazitwaye kwa General wa FARDC naho izindi 2 bakaba batari bazitanga kandi bizwi ko ari bo bazifite.

 

Mu cyumweru gishize na bwo undi musirikari mukuru wo mu bwoko bwa abanyamulenge Maj Ngabire na we aherutse kwicwa n’abasirikari bagenzi be mu Karere ka Bijombo. Leta ya Kongo ikaba nta na kimwe yigeze ibikoraho, abasirikari bakora ibyo aho guhanwa ahubwo baragororerwa bagahabwa imyanya ikomeye, nyuma yo kuva muri ako kazi ko kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge.

 

 

Nta na rimwe abayobozi bakorere muri RDC bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batahwemye, kubibwira ubuyobozi bwa Kongo Kinshasa ariko nta gisubizo na kimwe cyigeze kiboneka, kuri ubu bikaba bimaze kurenga inkombe, aho abantu bibaza uburyo amahanga akomeje kurebera Jenoside irimo gukorerwa ubwoko bw’Abanyamulenge, kandi ku isi bahora bavuga intero ari imwe ngo ‘‘never again’’ ariko jenoside ikaba irimo gukorerwa ubwo bwoko isi yose ibibwirwa kandi irebera ibirimo gukorwa umunsi ku wundi n’ubwicanyi bw’indengakamere.

 

 

To Top