Amakuru

Minembwe: Rév. Pasteur David Makombe wagize uruhare kurandura guterekera yatabarutse

Amakuru avugwa hirya no hino ku isi ni itabaruka ry’umubyeyi Rév. Pasiteri Makombe David, umwe mu aba Pasiteri batangije ivugabutumwa mu misozi miremire yo muri zone ya Fizi, Mwenga na Uvira, mu Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Kongo Kinshasa, akaba yitabye Imana uyu munsi ku wa 22 Werurwe 2021.

Rév. Pasiteri Makombe David yakoze umurimo w’Imana haba mu Abanyamulenge n’andi moko atuye mu Intara y’Amajyepfo, abantu benshi bakiriye agakiza binyuze muri uwo mukozi w’Imana, kuri ubu wari ugeze mu zabukuru aho yararengeje imyaka 80 y’amavuko.

Amakuru dukesha ”mukirambi.com” avuga ko abakozi b’Imana kimwe na Rév. Pasteur Makombe batumye bamwe mu abakoreraga imirimo ya satani yo mu mwijima babivamo, bemera Imana barakizwa harimo icyo bitaga “Uguterekera”, ibi babikoreraga ahantu habugenewe bitaga “mu gitabo”, hari ahantu cyane munsi y’igiti babaga barageneye icyo gikorwa, haba hasa n’ahejejwe mu myumvire yabo.

Aho niho bajyaga gusengera batakambira Abakurambere ngo babafashe mu bibazo babaga bafite.

Uburyo bwa kabiri babwitaga “Ukuraguza”, ubu buryo byakoreshwaga mu gihe uwabaga afite ikibazo yagendaga gushaka “Umupfumu”, akamusaba ko amusabira ku bakurambere kugira ngo bamukemurire ikibazo. Umupfumu yabaga ari umuntu umeze nk’umunyempano wabashaga kuvugana  n’abakurambere mu buryo bworoshye.

Uburyo bundi bakoreshaga ni ibyo bitaga “ Kubandwa”, ubu buryo nabwo babukoreshaga ahanini byasabwe n’abakurambere babaga basabye ufite ikibazo akorerwa uyu muhango wo kubandwa, kugira ngo ikibazo cye kibashe kugemuka.

Umuhango nyiri zina wo kubandwa waberaga mu ishyamba, byarangira bakaza gukora ikimeze nk’umunsi mukuru mu rugo, hakabagwa inka bakazana n’amayoga n’ibindi. Abakorewe uwo muhango babitaga “Imandwa”.

Ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Rév. Pasiteri Makombe David, yatangiye asoma Matayo 4: 18,ijambo ry’abarobyi, ”nimunkurikire nzabahindura kuba abarobyi b’abantu”, ati ”twari abungeri b’inka, natwe yaduhinduye kuba abarobyi b’abantu”, yongeye Yohana 16: 13, ”umwuka naza azabayobora mu ibintu byose azababwira ibyenda kuba”,

Mu 1942 nibwo yatangiye aragiye inka atarakizwa, inzoga iramufata inka zimara imyaka y’abandi, nijoro ajya imuhira afite ubwoba, agenda kugira ngo arebe inka ko zatashye, ngo aho bukera ntituzi aho uzaseruka.

Bukeye atangira kwirwarisha, bati umuntu yarwaye yanizwe n’abazimu, nijoro babwira umubyeyi, mu gitondo bajya kuraguza, arababwiraga ngo ni uko batamushakiye yafashwe n’abazimu, bamuha ibyokurya akabyanga, bukeye bamuhaye ibiryo atangira kurya.

Rév Pastor Makombe yakoreye Imana neza, ndabizi neza ko afite ibihembo byinshi

Nyuma y’iminsi 2,  bemejwe na Samuel Ntakandi na Marc Sana, bemeye ari abantu 3 ariko bagenzi be ntibabikomeyeho, bukeye ajya gusenga Uvira, uwo munsi agura igitabo cya Agano, atazi gusoma, umugabo bita Bitwenge akomeza kumwigisha gusoma, icyo gihe bakabita babitaga abanyamasomo.

Umunsi wa 2 sé aravuga ngo umwana we yasaze ngo abaye nka Sebayani, icyo gihe yazanye agakaye katanditseho, baramwanze bamuha akati ngo yabaye ”ikirara”, bukeye sé amutuma mu kiraro, hari nko kugutuma ”irerege”, amuhungishije kugira ngo atazajya ajya guterana gusenga, kuko ageze yo Sebayani yari Umu Gaturika naho Matayo Mwungura yari umu Protestanti, Sebayani yamwigishije ”alphabet”, amubwira uburyo bazajya bandika urwandiko bungikanya amagambo.

Aho hari mu Magunda bukeye ajya iwe ajyanye ako gakaye, amwandikira alphabet yose, nyuma y’iminsi 2 aba yabimenye, umunsi ukurikiraho amwigisha kwandika, yandika urwandiko ararumwohereza, amubwira ko yabimenye, umwaka ugiye gushira arongera arasuhura, hanyuma ajyana ako agatabo ka Agano n’ikayi.

Uwakizwaga wese baramwirukanaga, kuko yabaga yariye inkoko, umwaka utaha arasuhura ajyana Agano n’Agakayi, yari akiri umukristu, iryo cyi ryabayeho icyo bita ”Nyakotsi”, ni umuriro wabaye mu ijuru ariko ugatumbagiza umwotsi kimwe n’umwotsi w’igicaniro mu ijuru abantu bakavuga ngo ni Nyakotsi, ngo abirebe aravuga ngo ”imperuka irabaye”, aririmba indirimbo ya wokovu ivuga ”siku moja mavuno yataiva kabisa baada ya hayo hukumu”, abandi bari abapagani.

Agarutse asanga imuhira barimutse, ahinduye inka ku mugoroba asanga barimukiye mu Magunda, icyo gihe Mwungura yabanaga na Sé, bamuzanira umukobwa wari umunyeshuri wa Mwungura, baramwubwira bati ”nywa inzoga, aranga”, baramutuka bati, soma rimwe gusa, barasutse aramize, impundu ziravuga, satani aba aratsinze, aba umukristu.

Matayo Mwunguru amaze kwimuka, agiye i Mushojo, hari  Kajabika yari atarashaka na Bitwenge icyo gihe yari afite abagore 2, ariko yari umukristu, bukeye bajya kubatizwa i Remera, aca inigi, icyo gihe Makombe yari atarabatizwa.

Bitwenge amaze gucagura umugore kandi amaze guca inigi, abo iwabo w’umugore wari wemeye Imana asubiye iwabo banga kumwakira ahita yiyahura mu kiraro kuko bari bavuze ngo ntakagaruke, abuze iyo ajya yinjira mu iruri ariniga, abo iwabo w’uwo mugore wa 2 yinjira mu iruri ariga, yimanitse mu karuri, abantu bakunze kwibaza urubanza rwe uko ruzaba.

Kajabika ajya i Uvira, Matayo arimuka ajya mu Mibunda, asigara wenyine amara imyaka 7 ntiyamenye uko yahangutse, arongera anywa inzoga, arongera arasuhura, yasubiye inyuma yarabatijwe, akabyina imbarato.

Mu 1949, bukeye bimukira mu Mibunda haba igiterane kwa Mwungura Kuwimbogo, mu Turambo, mbere y’icyo  giterane, inkuba ikubita abantu iwabo barapfa, mbere yo kujyayo babanzaga kunywa umuti, abakristu bababwira kubanza kuwunywa barabyanga.

Rév. David Makombe na we yitabiriye icyo giterane,  ahageze ajyayo kuko yaragiye kubushashura, burasubira buragaruka, na we barabimuha, aranga, ati ndi umukristu na we ngo ntabimwa, bamuha akato, bakamuha ibyokurya bati ubirye nutabimara turabimena, icyo gihe yajyanaga na Eliya Ngerenge na Amosi Butoto ni bo bakajya bajyana bamaze gukizwa.

Mu 1950 ushize, ubukristu  ni ho bwasubiye gutangira  ni bwo yabatijwe i Gakuku kwa Pasteur Petero Njwika, ni we wababatije, ni aho ikanisa ryatangiriye, umwuka nuza azabigisha nibyenda kubaho byose, nibwo uramusho yamanutse, abantu icyo gihe nibwo abantu batangiye imikutano, nta mashuri yarahari.

I biterane cyangwa i Mikutano yagiye iba aho bita ku Itara, Nyagisayo, kwa Kabemba, umukutano wajyaga uba bavuzaga ingoma bakaza biruka nka abahunga, babasengera bakuzura umwuka, batangira kwandika, abantu batangira kuba benshi.

Daniel Mutumitsi ni we mugabo mukuru wemeye mbere ntibongera kwirukana abato bemeye, ntibongera kubirukana, haba ububyutse bwinshi, abantu batangira kubaka ama kanisa, abantu basengeraga mu mazu, mu Turambo, icyo gihe abazungu barabirukana, basubira Mushojo no ku wi Giti, icyo gihe bamusengera ku ubuhudumu, yasengewe na Mwungura.

Icyo gihe yahise ajya mu Minembwe, kuko Mibunda bari bayirukanywemo n’abazungu, bageze mu Minembwe bahitira ku wa Nyarusuku, yari umuhudumu, abandi bahitira mu Muzinda, abari bamaze kwemera bahitira ku wa Nyarusuku, no ku wo i Gishigo, bakomeza gusenga no kwinjira bagahurira hanze, bagasenga, basanga ba Byicaza, umuhudumu mukuru na ba Yunusi.

Umwaka ushize bongera barabirukana bati bagiye kuhashira inka, barabirukana bajya i Rukombe mu 1952 bubaka umuhana bitaga uwa Abakristu gusa, abandi bajya ku Ibereshi no kuri Nyabibuye. bukeye Ababembe bazana n’abazungu, uwo muhana barawutwika, bukeye Chef Karojo ahamagaza abashumba bose hari mu icyi ati ni ”ukurwana nta kundi”, baryita icyi rya Karojo.

Icyo gihe harwanywe intambara y’amabuye, uwo muzungu abwira Chef Karojo ngo ”funga bitu yako”, uwo munsi bashyizeho imipaka bamanuka mu Kabunga, Chef Matayabu arazamuka ashyiraho imipaka irahinduka, kugeza Gashasha, Gahwera na Gitavi, aho haba i Mwenga, mbere Fizi yageraga ku Itara.

Icyo gihe abantu baragenda bajya i Nganji, bagenzi be icyo gihe abahudumu bajya i Nganji, asigara wenyine, icyo gihe yari afite ama kanisa i Bereshi, Kabunga, Nyabibuye, Yunusi Rupembwe yaramaze kuribamo nka Mwarimu, naho abahudumu bari Samuel Semutobo na Burahimu Ndabagoye bajya i Nganji, bagiye i Nganji ari abahudumu.

Bukeye Kajabika araza arabasanga ku Ibereshi avuye Uvira, arimuka, icyo gihe yari mwarimu, icyo gihe bari nka 200, abaye mwarimu muri iryo kanisa, David Makombe yabaye mwarimu mu 1955 bamutumye mu Gashasha.

Ku mbuga nkoranyambaga, abakiristu batandukanye basengera mu ma torero atandukanye, banditse bahumuriza umuryango we na Cepac/ ku Runundu by’umwihariko, kubura uwo mubyeyi wakoreye Imana mu bihe bigoye ariko agakomeza guhamya Kristu no gufasha abantu batandukanye mu gukura mu buryo bw’umwuka.

Duhaye Pole Itorero rya CEPAC ndetse n’andi matorero yose yarazi umuhamagaro we, duhaye pole ku muryango we wa bugufi.

Rév Pastor Makombe yakoreye Imana neza, ndabizi neza ko afite ibihembo bwinshi,  ni umwe mu aba Pasiteri ba mbere bahawe inshingano zo kuyobora Itorero mu misozi miremire mu Minembwe.

”Mes condoléances Les plus émues à la Famille du Rév Pasteur Makombe David qui vient de rendre son souffle. Oui, le nom de Makombe David restera dans l’histoire de l’église chrétienne des Hauts Plateaux du Mulenge.  Que son âme RIP”.

”Mukozi w’lmana Daudi utabarutse ushoje ikivi cyawe Imana yakugeneye, wazanye benshi kuri Yesu, ishimirwa mirimo wakoze”

Umwe mu aba Pasiteri Sebitereko Simon, ubu usengera mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda yagize ati ”Mukozi w’lmana Daudi utabarutse ushoje ikivi cyawe Imana yakugeneye, wazanye benshi kuri Yesu, ishimirwa mirimo wakoze, Ruhukira mu maboko ya Kristo Yesu. Duhumurije umuryango usizwe n’Itorero wakoreye imyaka myinshi, nimukomere”.

Undi ati ”Famille ngari ya Rév Makombe, pole mwese  nimwihangane, araruhutse namwe ni mukomere, kandi mugere ikirenge mu cyiwe, asanze izindi ntwari zamubanjirije”

Biragoye kubura umubyeyi mwihangane  mukomere  ababyeyi bakoreye Imana, tuzabasanga mu bwami bw Imana.

”Twifatanyije n’umuryango wa Rév Pasteur Makombe David n’Itorero rya CEPAC yakoreye mwihangane rwose, kandi muzehe yakoze Imirimo ye, uko Imana yamushoboje gukora none niyiruhukire, Actes 13:36”.

Muzehe Makombe ni umubyeyi mwiza yakoreye Imana mu gihe cye, yiruhukire mu mahoro,  Imana ihumurize umuryango wose,  abana, abavandimwe n’inshuti. Iwacu ni mu ijuru.

Yoooo pole ku itorero rya CEPAC yakoreyemwo umurimo w’Imana, n’umuryango wa Gasuzuguro n’akarere kose, abo yabyaje ubutumwa bwiza. Naruhukire mu gituza cya Ibrahimu.

 

 Basanda Ns Oswald

 

 

 

 

To Top