Amakuru

LONI iratabarizwa Abanyamulenge bakorerwa Jenoside mu Minembwe

Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bongeye gutabaza Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, kubera ubugizi bwa nabi bukomeje kubibasira.

 

Iyi ntabaza irasaba Loni kugira icyo ikora igahagarika ubwicanyi burimo kwibasira Abanyamulenge mu misozi ya Minembwe.

EAC, UA na ONU ntabwo batabwiwe ko Jenoside irimo gukorwa ariko bakavunira ibiti mu matwi.

Iyi nyandiko y’intabaza yanagenewe abayobozi benshi benshi barimo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Paul Kagame w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

 

Hari kandi n’Umuyobozi wa Monusco, Leila Zerrougui na Adama Dieng, Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu bijyanye no kwirinda jenoside.

 

Iyi nyandiko hari aho igira iti “N’umubabaro mwinshi, abashyize umukono kuri iyi nyandiko bahagarariye umuryango w’abanyamulenge, banditse iyi baruwa kugira ngo babereke impungenge zitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera mu isura ya jenoside n’itsembabwoko, byibasiye ubwoko bw’abanyamulenge”.

 

Umwe mu basinye kuri iri tangazo, Adele Kibasumba, akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe Mahoro Peace ry’abanye-Congo, rikorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Abanyamulenge barimo kurira basaba ubufasha.

 

Yavuze ko hashize umwaka urenga nta gikorwa ku bugizi bwa nabi bukomeje bwibasira abanyamulenge.

Ni ubugizi bwa nabi bukomoka ku bitero abaturage bagabwaho n’inyeshyamba bavuga ko ari iz’umutwe wa Mai Mai ziganjemo abanye-Congo biyita gakondo, bafata Abanyamulenge nk’abanyamahanga.

 

Ibitero bikabije byubuye muri Nzeri umwaka ushize, ubwo abarwanyi ba Mai Mai bahukaga mu Banyamulenge bakabasahura inka, amaduka ndetse inzu nyinshi zigatwikwa ari nako bica bagakomeretsa abandi.

Perezida Tchisekedi Tchilombo ntabwo atamenyeshejwe ibyo imitwe yitwaje intwaro ikorera ubwoko bw’Abanyamulenge

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami ko gukemura amakimbirane, Dr Aggée Shyaka Mugabe, avuga ko ubusabe bwabo ari kimwe muri byinshi bakoze mu kumenyesha Loni no gusaba ubufasha bwayo mu kurwanya itsembabwoko ririmo gukorerwa abanyamulenge kuva mu 2017 muri Kivu y’Amajyepfo muri teritwari ya Fizi, Mwenga na Uvira.

 

Avuga ko atizeye ko hari igisubizo cyiza kizava muri Loni. Abishingira ko Loni yamenye kuva kera ibirimo kuba na mbere y’uko hatangwa ubusabe butandukanye.

 

Ati “Icyo wamenya, ingabo za Loni nyinshi ugereranyije n’izoherejwe mu butumwa bwayo mu mateka (Monusco), ziri muri Minembwe imyaka myinshi. Minembwe ni hamwe mu birindiro byazo. Kubw’ibyo, Loni izi cyane ibibazo biri muri Minembwe kurenza undi wese”.

 

Asobanura ko hari ubundi buryo bwakoreshejwe burimo ubuvugizi kuri Guverinoma ya RDC, mu nama z’amahoro n’ubwiyunge n’indi miryango muri Kivu y’Amajyepfo.

 

Dr Mugabe kandi agaragaza ko Umukuru w’ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ku Isi, Jean-Pierre Lacroix, yasuye Minembwe kuwa 4 Nzeri 2019, kugira ngo amenye byinshi kuri ibyo bikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abanyamulenge.

 

Ati “Icyicaro cya Loni kizi neza ubwicanyi burimo gukorwa. Mu gihe gito yahamaze, yasabye amahoro ariko kugeza ubu nta kirahinduka”.

 

Icya gatatu, Mugabe avuga ko muri Minembwe kimwe no mu tundi duce turimo ibibazo by’umutekano, inshingano ya mbere ya Monusco, ni ukurinda abasivili ariko amagana yabo aricwa akenshi bikabera mu bilometero biri munsi ya bitandatu uvuye ku birindiro bya Monusco cyangwa aho igenzura.

Aba generaux basimburana buri gihe mu Minembwe ariko ntibibuze ubwicanyi gukorwa

Mu bindi agarukaho ni uko kuwa 18 Mata, abagore babiri b’Abanyamulenge, Nyamwiza Francine na Nyiramutarutwa Naziraje, bakorewe iyicarubozo ndetse bicwa n’abarwanyi b’aba Mai Mai. Aba bakaba barakorewe ibikorwa biteye ubwoba by’iyicarubozo ndetse n’ibindi by’iteshagaciro byo gusambanywa.

 

Amashusho y’imibiri y’abo bagore yashinyaguriwe yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu busabe bugaragaza ko ibitero byibasira abanyamulenge bigabwa n’umutwe wa Mai Mai. Ku wa 7 Gicurasi 2017 ni bwo aba Mai-Mai benshi bavuye mu bice bya Lemera, Itombwe, Swima, Uvira, Sange, Lurenge n’ahandi, mu buryo bukomeye noneho batangira kwica abantu, banyaga inka zabo banatwika inzu.

 

Iki gihe nibwo intambara ifatwa nka Jenoside yatangiye. Abanyamulenge birwanyeho ariko abo barwanaga harimo n’Abarundi ba RED Tabara bayobowe na Alexis Sinduhije, ba FNL Parpehutu bayobowe na Gen Nzabampema, barimo FOREBU ya Godefroid Niyombare.

 

Ubwo bwicanyi bwarakomeje, mu mwaka wa 2018 bugera mu bice bya Kamombo na Bijombo, mu 2019 bigera muri Minembwe rwagati.

 

Ingengabitekerezo yo kwanga Abanyamulenge yigishijwe guhera mu 1960, bikomeza mu 1964-65 na nyuma y’intambara izwi nk’intambara ya Mulele.

 

Byose ngo byagiye bikorwa hashingiwe ku kuvuga ko Abanyamulenge atari Abanye-Congo, bityo badakwiye kugira uburenganzira nk’ubw’abandi, bigatuma abantu bashaka kubica ngo babambure ibyabo.

 

Perezida Félix Tshisekedi mu 2019 yavuze ko ubwenegihugu bwa Congo budakwiye gushidikanywa ku Banyamulenge. Agaragaza kandi ubushake bwo gukemura ibibazo ku buryo ajya anoherezayo intumwa za gisirikare, zikagerageza guhuza amoko ahanganye ariko ntibiratanga umusaruro.

 

Igitangaje ni uko Jenoside irimo gukorerwa Abanyamulenge hari indi yakorewe mu Rwanda muri Mata 1994 isi yose irebera, aho intero yahozeho ngo ‘‘never again’’ ariko EAC, UA na LONI bose babibona buri munsi ariko bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi ntibagire icyo bakora, mu gihe icyo gihugu abasirikari na monusco baba bakingira ikibaba abayikora ndetse bakabaha n’ubufasha butandukanye harimo n’ibikoresho bya gisirikari ngo bagera ku mugambi byihutse aho utishwe n’isasu yicwa n’inzara nta bundi butabazi bahabwa.

To Top