Ibidukikije

Leta yashimiye abafatanyabikorwa mu kubaka imijyi itabangamira ibidukikije

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Munyazikwiye Faustin, yongeyeho ko uyu mushinga wageze ku ntego kuko wongereye ubushobozi REMA nk’urwego rwa Leta rwashyizweho mu gukurikirana no kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Yakomeje avuga ko usojwe ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira uwa Kigali bicengejwemo gahunda yo kurengera ibidukikije, ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugaragaza amahirwe y’ishoramari ayibonekamo yakorwa na Leta cyangwa abikorera.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Munyazikwiye Faustin

Ati: “Umujyi wa Kigali wari usanzwe ari na wo ibintu byose bishingiyeho, ariko gahunda y’Igihugu ni iyo kuzamura n’iyi mijyi itandatu bikazatanga amahirwe mu bucuruzi, mu rwego rw’ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi, imibereho myiza n’ibindi.”

Intego yo gutuza Abanyarwanda mu mijyi ijyanye n’intego z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zirimo kongera ubukungu bw’imbere mu gihugu bukava kuri 5.2% mu mwaka 2017 bukagera kuri 11.6% nk’uko bigaragazwa mu igenamigambi rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1).

Iyo mibare yerekana ko imijyi yunganira uwa Kigali ituwe na 27% by’abanyamujyi bose, bagomba kwiyongera kugira ngo ingamba zigamije gutuza nibura 35% by’Abanyarwanda mu mijyi bitarenze mu mwaka wa 2024 zigerweho.

Abari bitabiriye isozwa ry’umushinga ugamije kugaragaza imyiteguro y’iyubakwa ry’imijyi yunganira uwa Kigali

Kubaka imijyi bijyanye n’amahirwe y’iterambere ayibonekamo

Imujyi ya Musanze, Rubavu na Rusizi ifite amahirwe yateza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, uwa Huye ukaba igicumbi cy’uburezi, umuco, n ubukerarugendo, uwa Muhanga ukaba ufite ayo guturana na Kigali bituma ukora ubucuruzi, na ho uwa Nyagatare ufite ay’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no gukora ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho.

Inhee Chung uhagarariye GGGI mu Rwanda, yavuze ko imishinga itegurirwa iyi mijyi ishingiye ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage hahangwa imirimo idashingiye ku buhinzi, kubungabunga ibidukikije no kongera ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: “Ikintu k’ingenzi ni uguhuza iterambere ry’abaturage, kubungabunga ibidukikije ndetse n’iterambere ry’ubukungu, byose bifitanye isano. Iyo kimwe kidateye imbere nkeka ko n’ibindi byiciro bitakubakwa mu buryo burambye.”

Biteganyijwe ko abatuye mu mijyi n’abayikoreramo bazarushaho kugira umutekano uturuka ku bikorwa remezo bijyanye no kwirinda ibiza no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, umutekano w’ibiribwa uturuka ku mirimo izahangwa mu bikorwa bitandukanye n’ibindi.

Inhee Chung uhagarariye GGGI mu Rwanda

To Top