Ubukerarugendo

Kwita Izina: Abana 24 b’ingagi nibo biswe izina ku nshuro ya 16

Eric Habimana

 

Taliki ya 24 Nzeri 2020 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ingagi, kuri iyo nshuro rero ni umunsi wahujwe n’igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi bagera kuri 24, akaba ari igikorwa kiba ngarukamwaka mu Rwanda, ariko kuri iyi nshuro ya 16 u Rwanda rwita izina abo bana, hakaba harimo impinduka zo kuba ari igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, nkuko byaherukaga gutangazwa n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

 

Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, akaba ari mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ndetse nkuko banabitangaje akaba ari n’uburyo bwo kurinda izo ngagi kuba zakwandura iki cyorezo, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko nazo icyo cyorezo zishobora kucyandura.

 

Ni abana bagera kuri 24 baturuka mu miryango itandukanye, aho Leta yafashe umwanzuro wo kubita amazina binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko kandi ikindi kitari gisanzwe cyagaragaye muri uwo muhango, ni uko bamwe mubagomba kwita izina abo bana, harimo abantu bagera kuri 15, aba bakaba ari abasanzwe bari ku ruhembe rw’imbere mukurinda ubusugire bw’ingagi.

 

Abo barimo :abacunga umutekano wazo, abayobora n’abatwara ba mukerarugendo n’abaganga bazo, bakurikirana ubuzima bwazo umunsi ku wundi. Icyo gikorwa kiba ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi kandi ni igikorwa cyabaga ku nshuro ya 16, aho harimo abana 10 baturuka mu muryango wa ”fossey fund monitors”. Abana b’ingagi biswe amazina barimo abakomoka mu miryango ya Pasika, Isaro, Akaramata, Mudakama, Ubufatanye n’abana batatu bo mu muryango wa Kuryama.

 

Igikorwa cyo kwita izina ingagi cyatangiye mu mwaka wa 2005, kuri iyi nshuro ya 16 kandi ni numunsi wahuriranye n’umunsi ”Dian Fossey” wamenyekanye nka Nyiramacibiri, yashyizeho ikigo kita ku ngagi(Karisoke Research Center), akaba yaragishyizeho mu mwaka w’1967, kuva mu mwaka wa 2005, icyo gikorwa gitangiye cyo kwita izina abana b’ingagi, hamaze kwitwa amazina abana barenga 300 bose hamwe.

 

To Top