Amakuru

Kwakira abahoze muri Ex FAR n’indi mitwe, ikimenyetso cya politiki nziza y’u Rwanda

Bamwe mu bahoze mu ngabo za Ex FAR kimwe n’abitandukanyije n’imitwe itandukanye y’abarwanyi bemeza ko kongera kwakirwa no guhabwa uburenganzira bwose mu gihugu ari ikimenyetso cya politiki nziza izira ivangura, ukaba n’umusingi ukomeye w’iterambere ry’u Rwanda.

Gashugi Faustin Kunde kuri ubu utuye mu Karere ka Nyarugenge ni umwe mu bahoze mu ngabo za kera Ex FAR. Akaba yari sergent major mu bitwaga abaparakomando. Avuga ko izo ngabo zarangwaga n’ivangura nk’uko  politiki y’icyo gihe mu Rwanda yari iteye muri rusange.

Kurwanya iyo politiki mbi, ni byo byatumye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda zikanahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi.

Kimwe na benshi mu ngabo za Ex FAR,mu 1994Gashugi yahunze u Rwanda.

Yagize ati “Nyuma yo gutsindwa kwa guverinoma y’abatabazi narahunze njya muri Congo mva muri Congo njya Congo Brazaville nahabaye n’umusirikare. Mu gihe Sassou Ngueso yarwanga na Lisuba turi bamwe mu bamufashije hamwe n’abanyangola kuko ndibuka ko ari twe twafashe ikibuga cy’indege cya Maya Maya n’umusozi muremure bita Mont Barnier.”

Nyuma yo kuva i Brazaville Kunde n’abandi barwanyi bagarutse i Kinshasa bajya mu ngabo za Laurent Desire Kabila bamurwanira mu bice bitandukanye birimo Mbuji Mayi, Mpala, Moba, Pepa na Pweto aho batsindiwe urugamba bidasubirwaho bagahungira ahitwa Kamina ari naho ibitekerezo bye byahindukiye.

Ati “Kubera kubona ukuntu urugamba rwagendaga, nakoze analyse nkareba n’abayobozi twari dufite ubwabo ntibumvikanaga haba Mudacumura haba Mugaragu ubwo na Renzaho bari bamaze kumufata agiye Arusha kuko ntago warwana uvuga ngo ndashaka kujya mu gihugu ubwanyu namwe mubanza mukarwana. Urabona muri jenoside bahigaga abatutsi ariko twageze hariya noneho abakiga n’abanyenduga barahigana. Ngeze aho ndareba nsanga intambara turwana nta ntego dufite, ni iyo kwiba, ubwo nahise mfata icyemezo cyo gutaha.”

Agarutse mu Rwanda, Kunde yakiriwe neza ibintu avuga ko byamutunguye ariko bikanamushimisha cyane.

Ati “Kunyakira ubwa mbere sinabyumvaga, urumva umuntu muba mwararwanye imyaka n’imyaka kugira ngo uze umusange ni hake ku isi biba, ahandi wumva ko babica. Wigeze wumva Ex FAR bagira imfungwa z’intambara? Ntabo. ivangura ryabagaho icyo gihe, ubu turi abanyarwanda. Ibyo nabonye ku Rwanda nta handi biraba ku isi ko ingabo zishobora kuvanga. Njye nayoboye umurenge wa Kimisagara nshinzwe umutekano nkatanga amabwiriza akakirwa nk’amabwiriza ya commandant ntago barebaga ngo ni commandant wa Ex FAR cyangwa w’umucengezi. Natowe rero n’abaturage kubera icyo bambonagamo namarira igihugu. Iyo haba ivangura sinari no kugera aho batorera.”

Ubu buhamya Gashugi abuhuriraho na Ngiruwonsanga Jean Marie Vianney na we wabaye muri Ex FAR. Ubu ni umuhinzi mworozi mu Karere Rulindo. Usibye kwikorera anatubura imbuto kandi agatanga amahugurwa ku bahinzi bava hirya no hino mu gihugu. Yemeza ko ibyo yagezeho bishimangira politiki nziza izira ivangura u Rwanda rufite.

Ati “Nabaye umwe mu basirikare ba kera aho ntahukiye nsubira mu gisirikare nyuma y’ibyo nza kwikorera mu gihe gito mba conseiller. Ibyo byonyine ni agaciro gakomeye urumva icyo bisobanuye. Leta iyobowe na nyakubahwa Paul Kagame ntacyo itakoreye abanyarwanda. Uko guhuza abanyarwanda, uko kubonamo umunyarwanda uwo ari we wese icyo ashoboye akubaka igihugu cye birarenze.”

Abagarutse mu Rwanda bitandukanyije n’imitwe y’abarwanyi bakirirwa mu kigo cya Mutobo aho bahabwa amahugurwa atandukanye arimo no kubigisha imyuga ibafasha gusubira mu buzima busanzwe no kwiteza imbere.

Bimenyimana Bonaventure bitaga Cobra mu mashyamba ya Congo we wahungutse afite ipeti rya  major avuga ko u Rwanda rw’iki gihe ruha agaciro buri wese ntawarugereranya n’urwa mbere ya 1994.

Ati “Mu buzima bwa Kongo twabaye mu buzima bubi, 2009 mfata umwanzuro wo gutaha, ngeze muri iki gihugu nakiriwe neza, mpugurirwa i Mutobo, nyarangije nta mwaka namaze ntagiye muri Soudani mu butumwa, mvuye mu butumwa natangiye kwiteza imbere reserve force bampa akazi, nubatse ECD y’abana b’inshuke muri Musanze ubu abanyeshuri barimo kwiga.”

Kuri senateri Charles Uyisenga, inararibonye muri politiki y’u Rwanda, ngo guhuriza hamwe Abanyarwanda no kubaha uburenganzira bungana bifite igisobanuro kinini ku gihugu.

Ati “Urumva rero abantu barwanaga nyuma bakaza kujya mu ngabo zimwe byerekana ko bose ari abanyarwanda bashobora gukorera igihugu. Icyo rero cyerekana bwa budasa bw’u Rwanda ni umusingi ukomeye kuko urumva ni amaboko y’abana b’u Rwanda bose ntago uvuga ngo abubaka u Rwanda ni abangaba.”

Abatahutse nyuma yo kwitandukanya n’imitwe irwanya u Rwanda bemeza ko gushyira imbere ubumwe nyuma y’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi ari icyemezo cyuje ubushishozi basanga kizafasha u Rwanda kurushaho gutera imbere.

To Top