Amakuru

Kongo Brazza: Utavuga rumwe n’ubutegetsi Guy-Brice yahitanywe na Covid-19

Utavuga rumwe n’ubutegetsi Guy-Brice Parfait Kolélas, ni we wari ku isonga mu batacana uwaka na Perezida Denis Sassou Nguesso, ku cyumweru ku wa 21 ni bwo urupfu rwe rwamenyekanye ko yahitanywe n’icyo cyorezo cya coronavirus Covid-19, ni mu gihe yarajyanywe igitaraganya mu Bufaransa, kugira ngo abashe kuvurwa, yitabye Imana nyuma y’amasaha make yerekejweyo.

Amakuru yatangajwe n’umuyobozi wa kampani ya M. Kolélas, Christian Cyr Rodrigue Mayanda kuri uyu wa mbere 22 Werurwe 2021, akaba yashyizwe hanze n’ibiro ntaramakuru y’Abafaransa AFP ivuga ko Guy-Brice Parfait Kolélas yacikanye mu indege yerekeza mu Bufaransa ku gicamunsi cyo ku cyumweru.

Muri icyo gihugu, abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo cya Coronavirus ni 134, ni mu gihe abagikize ari 7, 514, abamaze kucyandura ari 9, 564. Guy-Brice Parfait Kolélas, yigeze guhatanira umwanya w’umukuru w’icyo gihugu cya Congo Brazzaville.

Imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo Brazzaville.

Guy-Brice Parfait Kolélas yabanje kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Kongo Brazzaville, bamupimye basanga yaranduye Covid-19.

Denis Sassou Ngwesso, wari uhanganye na mugenzi we Guy-Brice Parfait Kolélas.

Yagize ati ‘‘Nshuti barwanashyaka, ko ndahangana n’urupfu, kuri ubwo, ndabasaba guhaguruka, muharanira impinduka, ibyo nahirimbaniye ntibigapfe ubusa, muhaguruke nka bene mugabo umwe, ndarwanira ku gisasiro cy’urupfu, namwe nimurwanire impinduka, kuko ari inyungu z’abana banyu, ibyo yabivuze amaze gukuramo icyuma kimwongerera umwuka’’.

Kandama Jeanne na Basanda Ns Oswald

 

 

To Top