Amakuru

Kongo: Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo washyinjwaga Jenoside yarapfuye

Basanda Ns Oswald

 

IRMCT, yemeje ko Augustin Bizimana yapfuye, nyuma y’isuzuma ryakorewe umubiri we, aho yashyinguwe muri Kongo Brazzaville, akaba yarashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda,  ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

Ibiro by’Ubushinjacyaha rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ruvuga ko Bizimana yari umwe mu bayobozi bakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Augustin Bizimana yabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Inzibacyuho, yari yariyise iyo abatabazi, yashakishwaga ku mpapuro zatanzwe mu 1998 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR rwakoreraga Arusha Tanzania.

 

Uwo mugabo yaregwaga ibyaha 13 bya Jenoside, birimo kugira uruhare muri Jenoside, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, itoteza, gutesha agaciro ikiremwamuntu n’ibindi.

 

Bizimana yahoze ku rutonde rw’abantu 3, byemejwe ko nibafatwa bazaburanishwa na IRMCT. Umwe muri bo ni Kabuga Félicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa, Mpiranya Protais wari Umuyobozi w’Umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida Habyarimana.

 

Abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 baragenda bafatwa.

Ibiro by’Ubushinjacyaha bwa IMRCT, byamaze kwemeza urupfu rw’uwo mugabo ushinjwa gucura umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni umusaruro w’umushinjacyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

Ibihugu byagize uruhare mu kumushakisha hari Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda, Repubulika ya Kongo Brazzaville n’ u Buholandi.

 

Ubushinjacyaha bwakoze isuzuma rya DNA ku bipimo byari byafashwe ku mubiri w’umuntu wakuwe mu irimbi muri Pointe Noire muri Repubulika ya Kongo Brazza umwaka ushize, nyuma y’igereranya ry’ibimenyetso basanga ari uw’undi muntu.

 

Ibiro byakoze igereranya ry’ibindi bimenyetso bijyanye n’urupfu rwa Bizimana. Bijyanye n’ibyo, byemeza ko Augustin Bizimana yapfuye kandi ko yapfiriye muri Pointe Noire muri Kanama 2000.

 

Bizimana yashinjwaga ibyaha rw’urupfu rwa Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, kimwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga, hakiyongeraho urupfu rw’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Perefegitura za Cyangugu, Kibuye, Gisenyi, Ruhengeri na Butare.

 

Undi muntu ukomeje gushakishwa mu bacuze umugambi wa Jenoside ni Protais Mpiranya, wahoze ayobora Umutwe w’abasirikare barindaga uwari perezida Habyarimana. Hari kandi uwitwa Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

 

Mu gihe hamaze gufatwa Kabuga, n’abandi, birashoboka ko bashobora gufatwa mu gihe kitari kirekire, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

 

To Top