Ibidukikije

Kiyumba: Barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage

Bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa Kiyumba-Rongi bo mu Murenge wa Kiyumba, barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo wabambuye umwenda amaranye amezi agera kuri atatu atarabishyura nyuma yo kubahagarika mu kazi, ubuyobozi bw’uwo Murenge wa Kiyumba bukaba busaba abo baturage kubwegera bagafatanyiriza hamwe gushakira umuti icyo kibazo.

Habamenshi Callixte na bagenzi be ni bamwe mu baturage bakoze mu bikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi ligne Kiyumba-Rongi, ibikorwa bakoraga nk’aba nyakabyizi ariko bagombaga kujya bahemberwa iminsi 15, bakaba bavuga ko amezi agiye kuba 3 bakoze iyi mirimo bagategereza umushahara amaso agahera mu kirere.

Bati “ amezi agiye kuba atatu dukoze iyi mirimo,aho twakora uhereza ibyuma byo kumanika kuma poto,twari twarabwiwe ko tuzajya duhemberwa iminsi 15,barangije baratubwira ngo dushake aho bazajya badukopa nibatwishyura tuzayabahe,ubu twabaye ba bihemu kubera gukora ntiduhembwe,nta bwisungane turatanga,abana ntabwo bazabona uko bajya ku ishuri,mu byukuri nimutuvuganire turenganurwe”.
 
Germain Nteziyaremye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba,avuga ko abo baturage bakoze mu bikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi babarizwamo. arabasaba kwegera ubuyobozi bw’Umurenge bukabafasha kubishyuriza, kuko bagomba kwishyurwa kubera ko bakoze.

Ati “ ntabwo icyo kibazo twari tukizi,ariko ubwo tukimenye ni byiza ko abo baturage batwegera kugira ngo tubone uko tubikurikirana tubashe no kubishyuriza, kuko niba barakoze bagomba no kubona ibyo bakoreye”.

Si ubwa mbere mu Karere ka Muhanga humvikanye abaturage bataka kwamburwa na ba rwiyemezamirimo babakoresheje, kugira ngo ibi bibazo bya barwiyemezamirimo bambura abaturage bikemuke bisaba ko ubuyobozi bukwiye kujya bujya hagati y’abaturage na rwiyemezamirimo, mu rwego rwo kurengera inyungu n’iterambere ry’umuturage, nkuko imvugo z’abayobozi zikunze kumvikanamo ko icyambere ari umuturage ku isonga.

Eric Habimana

 

 

To Top