Amakuru

Kivu y’Amajyepfo :Abari abarwanyi 8 ba CNRD bashyikirijwe DD3R na Monusco

Abari abasirikari 8 bahoze ari abasirikari batsinzwe bari mu mutwe w’inyeshyamba CNRD,  bashyikirijwe umuryango DD3R muri Monusco i Sange mu kibaya cya Rusizi muri Kivu y’Amajyepfo, basanganywe imbunda 3 zo mu bwoko bwa kalashinikov.

 

Abo barwanyi 3 muri bo ntibarageza imyaka y’ubukure, bahise bajyanwa Uvira. Abo barwanyi bari baturutse mu gace bita Njoleka, mu birometero 13 mu burengerazuba bw’agace ka Sange mu misozi, aho hafi abandi barwanyi hafi 200 bagikomeje kwihishahisha.

 

Benshi muri abo barwanyi ni rubyiruko, bamwe muri bo bavuga ko batazi u Rwanda, nk’urugero ni uwitwa Elie Niyibizi, aho imyaka 22 ishize ari Masisi, muri Kivu y’Amajyepfo, aho ababyeyi be ngo bapfiriye, kuko yakomeje kwihishakisha nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

Elie Niyibizi yagize ati ‘‘Twamaraga iminsi tutarya, twirirwa twiruka, twirirwaga turwana, tuva hamwe tujya ahandi, turushye, ariko iki ni cyo gihe cyo kugaruka iwacu mu Rwanda, nzi imisozi y’aba sogokuru mu gihugu, twishyikirije Monusco bemeye kutwakira, turasaba bagenzi bacu bakicyihishahishe mu mashyamba ko bagera ikirenge mu cyacu, hano haratuje, nta kibazo’’.

 

Abari abasirikari batsinzwe bashyizwe mu mutwe w’inyeshyamba CNRD, Ingabo za Kongo FARDC barazikurikiranye mu misozi ya Kalehe, mu majyaruguru ya Bukavu, mbere yo kwerekeza ahitwa Lemera na Sange.

 

Izo nyenshyamba zihamya ko zikorana bya hafi na Mai Mai Kijangala muri ako gace.

 

 

Amakuru dukesha Ingabo za batayo ya 122 yitwa Ingoboka, avuga ko abasirikari 6 bishyikirije FARDC na Monusco, bari bafite imbunda zo mu bwoko bwa AK 47. Kurwana nta mahoro bitanga cyane iyo umuntu cyangwa bantu barwanira ubusa, bacura ubundi busa.

To Top