Ubuzima

Kirehe: Abagabo barashinjanya amarozi, umwe arishinganisha

Ngezahoguhora Erasto, umuturage utuye mu Murenge wa Nasho, aravuga ko yishinganisha mu buyobozi kubera ko amaze iminsi atotezwa n’umuturanyi we batikanije isambu, amushinja amarozi ibintu avuga ko bidaha umutuzo umuryango we, ni mu gihe ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko bwari buzi ko icyo kibazo cyakemukiye ku rwego rw’akagari, gusa buvuga ko bugiye kugikurikirana.

Ibyo bituma uwo muturage yayobotse inzira yo kwishinganisha, uwo Erasto yari asanzwe iwe mu rugo, n’abagabo 2 baje kumukubita, yaje gutabarwa n’uko yarari kumwe n’umwana we mu nzu. Ibintu avuga ko bituruka ku binyoma yahimbiwe byo kuba yararoze isambu y’umuturanyi we.

Ati “ku wa 26/6 uyu mwaka, nari iwanjye n’umwana wanjye hari mu gitondo, ni uko mbona abagabo babiri baje iwanjye bitwaje imihini, nkibabona nahise nirukira mu nzu njye n’umwana wanjye turifungirana, bari baje kunkubita bitewe ni uko naroze isambu y’umuturanyi wanjye witwa Gasigwa Nsekanabo”.

Nyamara uwo Gasigwa Nsekanabo ushinjwa kwihisha inyuma y’urwo rugomo abihakana yivuye inyuma, avuga ko na we yagabweho igitero n’uwo Ngezahoguhora y’itwaje umuhoro kandi amushinja kumurogera umurima we w’ibitoki.

N’ubwo amakimbirane ku mpande zombi akomeje gufata indi ntera, ubuyobozi bw’uwo Murenge wa Nasho bwemeza ko icyo kibazo bukizi, ariko bwari buzi ko cyakemukiye ku rwego rw’Akagari, buvuga ko bugiye kugikurikirana bushyashya, bavugisha impande zombi.

Si ubwa mbere ibibazo nk’ibi by’amakimbirane bigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse byatinda gukemurwa, bikaba byabyara ingaruka zitandukanye zirimo no kwicana.

 

Eric Habimana

 

To Top