Amakuru

Kinshasa: Urupfu rwa General Mustapha Kayoyo rwashenguye benshi

Igihugu cya Kongo Kinshasa (RDC), inshuti n’abavandimwe  bashenguwe n’urupfu rwa Gen Mustapha Kayoyo, witabye Imana ku 23 Nyakanga 2020 mu murwa mukuru i Kinshasa, bamwe mu bakoranye na we bamaze gutanga mpole, ku muryango avukamo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’ababyeyi bamwibarutse.

 

General Moustapha yarangwaga n’ubupfura, ishyaka, amahoro, urukundo rw’ubwoko n’igihugu, yangaga ikinyoma, ubujura, ubuhemu, amafuti, indambi, ubwirasi, kurengana, kubeshyerana, kutamenya agaciro k’icyo uri cyo, kumva ko hari abaruta abandi no kwiyibagiza aho wavuye.

 

General Moustapha yasabaga bagenzi bakomoka mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge, guhorana urukundo, ubupfura, ishyaka ryo gutabarana, bakareka ubuhemu, bakirinda imana z’abanyamahanga, uburozi, ubujura, uburyarya, kutigana imico mibi y’abandi bakarangwa n’ibanga.

 

General Moustapha Kayoyo Mukiza kuva kera akiri muto yakunze akunda igisirikari cyane, kuko ngo yagerageje incuro 2 kukijyamo mu gihe cya Zaïre ntibyakunda, ikindi ni uko mu buzima bwe atihanganiraga akarengane no gutotezwa k’ubwoko bwe n’Ingabo zari iza Mubutu.

 

General Moustapha Kayoyo Mukiza yinjiye mu gisrikari cy’u Rwanda, ubwo Inkotanyi zashakaga kuvanaho ingoma y’igitugu, bituma aboneraho umwanya wo kugikora yisanzuye arwanya akarengane kakorerwaga Abatutsi muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

 

Igihe cyo kubohoza Zaïre yahindutse RDC mu gihe cya AFDL, ishyaka ryari riyobowe na Laurent Desire Kabila, na we yakomereje muri urwo rugamba, bavanaho ingoma ya Mubutu. Yatangiranye ipete rya Caporal, aba Sergent, aba Colonel, ari mu ba mbere babonye ipete ryo hejuru mu bwoko bw’Abanyamulenge.

 

General Moustapha Kayoyo Mukiza yabaye Chef de Section, Uwungirije Chef de Peleton, Komanda wa Compagnie, S3 bataillon, Adjoint Commandant bataillon, Commandant, Commandant Brigade, Commandant région, Commandant base et Garnison de Kitona.

 

Intwari General Mustafa Mukiza Kayoyo yatabarutse

Yabaye Colonel mu 2002, naho Kanama 2003 nibwo yahawe ipete rya General. bimwe mu bikorwa byamuranze ni aterrisage forcé ya Kitona yakozwe n’abasoda 136, ni we wari uhagarariye aba kongomani 100.

 

Inama yakunze gutanga ku rubyiruko rukunda igisirikari, kubigira umwuga, bitari ubuhungiro, ko bakwiriye kukijyamo badashakamo ubukire, ko bakwiye gukunda igihugu n’ubwoko, bakaba n’inyangamugayo, yabakanguriraga kwiga, kugira ngo babone imyanya, mu buryo bahabwa umwanya ubakwiye, bakirinda amacakubiri no kubeshyerana.

 

Yasabaga ko ababonye imyanya (promotions) kuva mu nzego zo hasi, ko bakwiriye kunyurwa n’ipete baba bahawe, bakayambarana ibyishimo, kuko ari ishema haba ku gihugu cyabizeye n’ubwoko bavukamo, kandi bagomba gukundana no gufashanya kugira ngo bazamurane.

 

Atanga inama ko abatazamuwe mu intera ko batagomba gucika intege, kuko mu buzima ari ko bimera, kuko abantu bose badashobora kuzibonera icyarimwe. Ko ahubwo bagomba guhora bakora neza.

Jean Pierre Bemba umwe mu bakoranye na we yashenguwe n’urupfu rwa Gen. Mustapha Mukiza Kayoyo.

To Top