Eric Habimana
Nyuma y’uko bizejwe ko mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2020 ko bazaba bahawe umuriro w’amashanyarazi, abaturage bo mu Kagari ka Gitovu, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye baravuga ko amaso yaheze mu kirere, bategereje uyu muriro bitewe ngo nta n’ikimenyetso cy’uko uri hafi kubageraho.
Mukakarera Ruth umwe mu batuye Akagari ka Gitovu mu Murenge wa Kinazi Akarere ka Huye, we n’abagenzi be baravuga ko ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi, nyamara bari baramwemerewe mu ntangiriro z’uyu mwaka, birimo kubadindiza mu iterambere.
Bati “twari twarabwiwe ko tugomba gupimirwa barangiza bakaza bakaduha amashanyarazi, duheruka bashinga ibiti ntabwo bagarutse, yewe twaraniterateranyije, dukusanya amafaranga yo kuwishyura ariko birangira amafaranga bayadusubije, nk’ubu umuntu akenera kwiyogoshesha ntabone aho yiyogosheshereza, ntitubona uko dushesha, yewe nk’ubu usanga tumurikisha udutadowa, icyo twabasaba ni uko mwadukorera ubuvugizi kuko turi hagati yabandi twe ntiducana,n’abana bacu, ntabwo babona uko basubira mumasomo,nukuri natwe nibatwibuke baduhe umuriro rwose kuko turababaye pe”.
Kuri iki kibazo Sebutege Ange Umuyobozi w’Akarere ka Huye, akaba avuga ko ako karere gafite umushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, muri imwe mu mirenge yo muri aka karere, ku buryo ngo n’abo baturage nabo bari mu bazawugezwaho.
Aho yagize ati “ibyo gukwirakwiza amashanyarazi ni urugendo kandi ntabwo biragera hose, kandi twagiye tubivuga kenshi ko muri uyu mwaka ndetse n’uwushize dufite gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu bice utarageramo, aho rero naho uzahagera uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka, gahunda dufite ni uko mu mwaka wa 2024 umuturage wese azaba yagezweho ni umuriro w’amashanyarazi”.
Uwo muyobozi aravuga ibi, mu gihe gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, iteganya ko Abanyarwanda bose bazaba bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi, ni mu gihe muri kano Karere ka Huye, abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bangana na 72%.