Ubuzima

Kigali:Kudohora hagamijwe ko ubuzima budahagarara ni kimwe mu bituma Covid-19 yiyongera

Basanda Ns Oswald

Kagame Paul Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , ku wa 21 Ukuboza 2020 yagejeje ijambo ku Abanyarwanda uko igihugu gihagaze muri iki gihe, aho amezi 9 ashize kiri mu bibazo by’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus Covid-19, umurwayi wa mbere akaba yarabonetse muri Werurwe 2020.

Ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, uhereye Werurwe kugeza Ukuboza 2020 abamaze kwandura icyo cyorezo bamaze kugera ku bihumbi 700 muri abo abagera kuri 63 bamaze kwitaba Imana.

Yavuze ko impamvu usanga icyo cyorezo kidashira cyangwa se ngo kirangire, biterwa no kudohora hagamijwe ko abantu bagenda basubira mu buzima busanzwe, hari nko gusubukura ingendo z’abantu baturuka mu bindi bihugu, amashuri gufungurwa, ingendo z’urujya n’uruza mu turere n’intara ndetse n’abandi bantu bagenda baturuka hanze y’igihugu bamwe batapimwe neza icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati ‘‘Impamvu ni nyinshi bitewe no gutuma ubuzima budahagarara, hashatswe ubuzima uko bwakomeza no kurwanya icyorezo, gufungura amashuri, resitoro, aho bafatira amazi, kujya mu turere, kugira ngo ubuzima busubireyo, gupima no gufasha abanduye’’.

Ibindi bituma umubare w’abandura Covid-19 wiyongera hari abinjira mu Rwanda bafite inyandiko ko bipimishije ariko bapimwa ugasanga baranduye bigatuma umubare uzamuka, yavuze ko batagomba kurekura rwose.

Zimwe mu ingamba zo kurwanya icyo cyorezo hari kugabanya ibirori bihuza abantu, nko guhagarika ubukwe, kuko abantu baba bashaka gusabana, kugabanya intera zihuza umuntu n’undi.

Ingamba zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ni kutegerana cyane, gukaraba intoki incuro nyinshi, kugabanya aho abantu bahurira ari benshi, amakwe, ibirori, abajya gusenga,twasubiye mu bihe byo kwitondera, yavuze ko ibyo byose bitagamije kubuza abantu amahoro, ko hagomba umurongo wo kubahirizwa.

Kagame Paul Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yavuze ko urukingo rugenda ruboneka, ni aho batangiye gukingira batangiye ku muntu 1 aho ni nko Ubushinwa, Uburusiya, Amerika, ko ibihugu bikomeye bishaka kwiheraho, yijeje abaturage ko na Afurika na Asia naho urwo rukingo ruzahagera ntibibe ibihugu bikize gusa.

Perezida yavuze ko u Rwanda rukorana n’ibyo bihugu, bikora urwo rukingo, ko mu gihe cy’icyo cyorezo cya Covid-19  ‘‘twabyifashemo neza’’, bavuga ko u Rwanda birwanyeho, yagize ati ‘‘tuzaba mu ba mbere bagomba kubona urukingo, tuzarubona mu mezi 3 na 6 umwaka wa 2021, tugomba umubare w’abantu ruramira, nsanzwe mfite inshingano mu buzima muri Afurika, iza kurisha ihera ku rugo, ni ko bizagenda, dukora ibishoboka ngo tuzabigereho’’.k

Ku bijyanye n’Ubwongereza, hadutse virus nshya ishatse kugirana isano na Covid-19, yavuze ko u Rwanda rugiye kubikurikirana no kumenya impamvu byafashe intera ingana ityo, bamenye icyo bakora ko iminsi iri imbere bizarushaho gusobanukirwa, kuko u Rwanda rubarirwa mu ruhando rw’amahanga.

Mu bindi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ku bijyanye n’umutekano, yavuze ko hakiri ibibazo bijyanye n’ibihugu bihana imbibi mu majyepfo no mu majyaruguru ari byo u Burundi na Uganda ariko kandi ibihugu bihana imbibi n’Iburengerazuba ari cyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hari ibyamaze gukemuka nubwo hakiri utubazo duke dusigaye,kuko ubutegetse bwahinduye imirishyo hari umubano mwiza.

Paul Kagame, yavuze ko ku bijyanye na gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage, muri gahunda z’ubwisungane mu kwivuza (mituweli de santé) hatanzwe miliyoni 2 zigamije kugoboka abaturage bo cyiciro cya 1 n’icya 2, naho miliyari 10 zahawe imiryango itabasha kwifasha, bitewe no guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku bufatanye n’abaturage.

Ku bijyanye n’ubuhinzi, hakozwe gahunda zigamije kugabanya ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, aho imyaka yahunitswe ingana toni ibihumbi 5, mu gihe cya ‘‘Guma mu rugo’’ ama dolari miliyoni 400 yagobotse abari mu bibazo aho abaturage bamwe bagiye bahabwa ibyokurya byo kubagoboka.

Mu bijyanye n’ubuhinzi kugira ngo bukomeje gutera imbere no kubaganya ibikomoka ku buhinzi bitumizwa mu mahanga, hari utwuma twimisha umusaruro, nanone Perezida yavuze ko ubuhinzi butera imbere, ko bazakomeza kubwitaho ngo butere imbere.

Naho ku bijyanye n’ubuzima hubatswe ibitaro 3 ari byo Gatunda mu Ntara y’Iburasirazuba, Ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke, hongerwa ubushobozi mu Bitaro bya Faycal aho hamaze gushakwa abaganga babishoboye, n’abandi bakaba bakiri mu nzira baza, kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bwitabweho.

Ku bijyanye nanone n’ubuzima hongerewe ikoranabuhanga bwo kumenya abanduye icyorezo cya Covid-19, hashyizweho uburyo bwo gutahura indwara zihariye, hashyirwaho imashine nshya zo gupima bituma abantu bagana hanze bihagarara bitewe n’ubushobozi ko bwagiye bwongerwa.

To Top