Ibidukikije

Kigali:Hatewe ibiti byera imbuto ziribwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe imijyi

Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali,Umuryango GGGI (Global Green Growth Institute)n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rwampara, Akagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge ku wa 31 Ukwakira 2021 bafatikanyije kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga imijyi, haterwa ibiti byera imbuto ziribwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, intego ikaba ari uko Umujyi wa Kigali ugomba kuba utoshye kandi ukeye, hanasinywa amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kurushaho kuwubungabunga.

Hatewe Ibiti ku munsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga imijyi

Icyo gikorwa cyo gutera ibiti cyabereye mu Mudugudu w’Agatare, Akagari ka Agatare, Umurenge wa Nyarugenge kimwe no mu Mudugudu wa Rwampara, Akagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge aho abaturage bifatanyije n’ubuyobozi rw’Umujyi wa Kigali mu gutera ibyo biti.

Ibiti ni kimwe mu bigize umutako w’Umujyi wa Kigali.


Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali witabiriye igikorwa cyo gutera ibiti bifite imbuto ziribwa, yavuze ko gutera ibiti biri mu rwego rwo kubungabunga Umujyi wa Kigali utonshye kandi ufite isuku, yasabye abaturage kwita ku biti byatewe, abasaba kuhira ibiti byatewe harimo imbuto z’amacunga.

Pudennce Rubingisa yasabye abaturage kugira uruhare rw’Umujyi utonshye kandi ukeye.


Yagize ati ‘‘Twongere mu Mujyi wa Kigali ibiti by’imitako, icyo tubasaba, uruhare rwanyu nk’abaturage ni ugushyiramo pasiparumu, murabona ko mwahawe umuhanda wa kaburimbo, bazabazanire udutebe mujye mwicaramo nk’ababyeyi, natwe dushyireho akacu’’.
Umugore wafatanyije n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali gutera igiti, bitewe ni uko uwo mugore aturaniye icyo giti yamusabye kwita kuri icyo giti, kucyuhira mu gihe imvura itazaba yaguye, aho yagize ati ‘‘mu gihe imvura itaguye mujye mushyiraho amazi, nitugaruka tujye dusanga ibyo biti bimeze neza’’.

Iyi ni gahunda izakomeza yo gutera ibiti mu Mujyi wa Kigali.


Uwo mugore witwa Uwambaye Devich, na we yiyemeje ko azajya akora ibishoboka kugira ngo igiti yateye ari kumwe na Meya gifatwe neza ati ‘‘iki giti ngomba kucyuhira, ni uruhare rwanjye birandeba mu gitondo nzajya ngikorere isuku, tukibungabunge, kuko ntuye hafi yacyo, tuzafatikanya n’ubuyobozi, ibi biti tuzabyitaho n’abaturanyi duturanye’’.
Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye uruhare rw’Umuryango mpuzamahanga wita kubungabunga ibidukikije GGGI ku nkunga batera igikorwa cyo kubungabunga Umujyi wa Kigali, abizeza ko Umujyi wa Kigali uzaba umujyi w’intangarugero kandi urangwa n’isuku n’ubwiza, kuko mbere yo gutera ibyo biti babanje gusinya amasezerano y’ubufatanye mu gutuma Umujyi wa Kigali uhora ku isonga mu ruhando rw’iyindi mijyi.

Ibiti bifite uruhare mu kubungabunga ibidukikije.


Nyiramugarura Zayitoni utuye mu Mudugudu wa Rwampara, Akagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge yavuze ko ibyo biti bifite imbuto ziribwa ari byo amaronji n’avoka bizabafasha yagize ati ‘‘ibi biti tubyakiriye neza, izi mbuto ziba zikenewe mu mubiri w’umuntu kimwe no kubungabunga ibidukikije’’.
Gusa yagize impungenge y’uko ibiti by’imbuto y’imyembe bari basanganywe bateye mu ingo zabo, udusimba twabyangije, bimaze gukura, avuga ko hagomba byihutirwa umuti wo kwica utwo dusimba kugira ngo ibyo biti bitewe na byo bitazahura n’icyo kibazo nk’icyo bagize.

Uwambaye Devich, umwe mu bagore wifatikanyije na Meya w’Umujyi wa Kigali gutera igiti.


Uwo mubyeyi nanone yasabye Umujyi wa Kigali kwihutira gupfundikira za ruhurura, kuko zimaze gutwara ubuzima bw’abantu, bagwamo, bitewe n’uko zidapfundikiye.
Abandi bayobozi bitabiriye icyo gikorwa cyo gutera ibiti hari Visi/Meya ushinzwe ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Umuyobozi wa GGGI/Rwanda n’abaturage mu rwego rwo kwita ku Mujyi wa Kigali itonshye.

To Top