Ubuzima

Kigali:Abagore bakorera ibigo bita ibyo ‘‘Amahirwe’’ bashegeshwe n’ingaruka za Covid-19

Kandama Jeanne na Basanda Oswald

Uhereye Werurwe-Ukwakira 2020, abagore bakorera mu bigo bakunze kwita ibigo by’amahirwe bahamya ko ntabwo bari bahembwa kandi nta n’imfashanyo bigeze babona, bavuga ko byatewe n’ingaruka za Covid-19, bimwe muri ibyo hari nka Fortebet, Ludic n’andi.

Umwe mu bakozi bakorera ikigo Fortebet, yavuze ko kuva icyago cya Covid-19 cyakwaduka n’umurwayi wa mbere akagaragara mu Rwanda, byatumye ikigo yakoreraga bahita bafunga, akazi kabo karahagaze, bahita bataha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, kubera itegeko ryatanzwe na Miniteri y’Ubuzima.

Margarita Nyiramaneza, izina ryahinduwe, kuko atashatse ko tuvuga amazina ye, yagize ati ‘‘Uhereye muri Werurwe kugeza magingo aya ntabwo twari twahembwa, ntiturasubira ku kazi, twumva bavuga ngo abayobozi ko ari bo bahembwa duke, nta n’imfashanyo twigeze tubona ituruka mu kigo, kuko byagenze ahandi mu bindi bigo’’.

Undi mukozi ukorera ikigo cy’amahirwe cyitwa Ludic na we ahamya ko kuva Coronavirus (COVID-19) yakwaduka mu Rwanda, batigeze bongera kubona umushahara, yavuze ko kontaro bahabwa ari iyo amezi make, bityo bityo, ko ntabwo bigeze bahabwa kontaro y’igihe kirekire, akaba ari yo mpamvu batabashije kubona ibyo bari bagenewe, nubwo icyorezo cyatunguye abantu muri rusange.

Muhoza Bethy yagize ati ‘‘ndashima Imana ko nta nguzanyo ya banki nari narafashe, kuva corona yatangira nibera mu rugo, twebwe duhembwa ari uko twakoze’’.

Undi na we utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, avuga ko bahembwa ari uko bakoze, kuko ntabwo baba bafite kontaro y’igihe kirere, kuko bahora basinya iyo igihe gito y’amezi.

Umuntu ntagurwa, ariko umukoresha agura ubumenyi n’imbaraga umukozi yazanye

Eric Manzi umuyobozi wa CESTRAR (Centrale des Syndicats des Travailleurs du Rwanda/Rwanda Trade Union Confederation),  yabwiye itangazamakuru ko inyigo yakorewe mu bakozi bo mu Turere 25 mu Rwanda, basanze hari ibibazo byinshi bigenda bigaruka.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo abakozi batagira amasezerano y’akazi, abirukanwa mu buryo budakurikije amategeko, abadahabwa ikiruhuko cy’umwaka n’ibindi bibazo bishamikiye ku kuba badafite amasezerano y’akazi, birimo kutagira ubwinshingizi, gukora amasaha y’ikirenga n’ibindi bibazo.

Ati “Umuntu ntagurwa, ariko umukoresha agura ubumenyi n’imbaraga umukozi yazanye. Icyo gihe umukozi ashyikirana n’umukoresha,bakumvikana uko bazakorana n’umushahara azahabwa. Ibyo ni ibiganiro hagati y’abantu babiri”.

Gusa ariko si ko bigenda, n’aho bigenze bityo akenshi ibyo baganiriye ntibyubahirizwa, kuko usanga mu gihe abo bantu bombi bagirana ibiganiro, umukozi nta ngufu aba afite mu gufata ibyemezo.

Kubera ko umukoresha ari we uba ufite imbaraga mu byemezo bifatwa, akenshi ni we uba ufite ijambo rikuru. Umukozi kubera ko aba ashaka akazi, akemera ibyo umukoresha amutegetse n’ubwo byaba bizamubangamira mu kazi.

 

 

To Top