Ubuzima

Ubuziranenge bw’inzoga zicuruzwa mu Mujyi wa Kigali ntibwizewe

Abatuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bakemanga ubuziranenge bw’inzoga, zimwe na zimwe banywa ariko ugasanga zibasindishije mu gihe gito, barasaba ko inganda zibikora zakorerwa ubugenzuzi mbere y’uko bishyirwa ku isoko.

Iyo uzengurutse mu nzu z’ubucuruzi zitandukanye, uhasanga ibinyobwa abaturage baba barahimbye amazina atandukanye, bitewe n’ingaruka z’ako kanya bibagiraho mu gihe gito, kandi bikaba bigura amafaranga make ugereranyije n’ibindi binyobwa byenda kumera nka byo, bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko n’ubwo ibyo binyobwa bibahendukira ariko bakemanga ubuziranenge bwabyo.

Bati “umuntu arafata agacupa kamwe kagahita kamusindisha, ni gute usanga hari inzoga zimwe nka marikeri (liquor) agura macye ariko akakwica vuba, twe tubona atari gusa, kuko abazikora bashobora kuba hari ibindi bashyiramo, umuntu arazinywa ugasanga iminwa yarahiye, abandi zirabica, ubwo se ibyo bintu byujuje ubuziranenge”

Lazare Ntirenganya, Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa ‘‘Rwanda FDA’’ avuga ko hari inganda zibigiramo uruhare, kuko ziba zarahawe ibyangombwa by’uko ibinyobwa byazo byujuje ubuziranenge, ariko nyuma bagatandukira, ari naho ahera asaba ko mu gihe hari ibyo abaturage baketse bajya bihutira gutanga amakuru.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yitabaga inteko ishinga mategeko, ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge yakibajijwe na bamwe mu badepite, aha Dr Edourd Ngirente yavuze ko inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zigiye gukurikiranywa.

Ibyo ni nako byagenze kuko ku wa gatatu w’icyo cyumweru inzego zitandukanye zirimo Polisi, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa Rwanda FDA n’Urwego rw’abikorera PSF beretse itangazamakuru ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byafashwe birimo n’inzoga bifite agaciro ka miliyoni zirenga 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa ‘‘Rwanda FDA’’, kivuga ko hari inganda zihabwa ibyangombwa byo gukora byujuje ubuziranenge ariko nyuma zigatandukira.

 

Eric Habimana

 

To Top