Ubukungu

Kigali: Ingaruka za Covid-19 zatumye atakibasha kwiyishyurira n’inzu

 Kandama Jeanne na Basanda Oswald

Umugore witwa Mukamana Christine utuye mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo, arasaba Leta ko yamufasha akabona igishoro gihagije, kuko ingaruka za Coronavirus (Covid-19) yamugizeho ingaruka zitandukanye, kuko mbere yakoreraga ikigo KVSS ariko ntabwo yagize amahirwe yo gukomeza akazi, kuko yagabanyijwe mu bakozi bakoreraga icyo kigo.

Yagize ati ‘‘Nahembwaga amafaranga ibihumbi 60, umugabo wanjye nta kazi agira, mfite abana 5, umuntu wo muri butike ni we wangurije amafaranga nkora ninshyura, ku munsi ncuruza uducogocogo, nkabona inyungu y’amafaranga 1000, Leta ibashyije kuntera inkunga nabasha kuzazamuka’’.

Yavuze ko byibura abonye inkunga akabasha kubona icyo agaburira abana ndetse no gukodesha inzu, kuko ngo abonye byibura agashamburete abamo ngo yaba agize amahirwe, yavuze ko kubera ko yabonye bimaze kumukomerana ahitamo gucuruza inyanya n’imboga, kugira ngo abashe kurengera abana be.

Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije DDEA (Deputy District Executive Administrator) w’Akarere ka Gasabo yavuze ko abagore bahuye n’ingaruka za Coronavirus (Covid-19) hari amafaranga yabagenewe, nyuma yo gusuzuma no guhabwa raporo n’Umurenge bakomokamo, hanyuma bagahabwa inkunga.

Yagize ati ‘‘tumaze kubarura abantu baturuka mu byiciro bitandukanye, bagiye bahura n’ingaruka za Covid-19, haba mu cyiciro cy’abagore, urubyiruko n’abandi batishoboye, bagahabwa inkunga, kuko ntabwo ari Leta yonyine itera inkunga, hari n’imiryango itagengwa na Leta, icyo nabwira abo bagore ni uko bagana umurenge’’.

Mudaheranwa Regis yabwiye umunyamakuru wa millecollinesinfos.com ko batera inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi 45 incuro ebyiri, bihwanye n’amadolari ijana (100$), bityo imibereho myiza y’Abanyarwanda ikongera gutera imbere, kuko byari bisanzwe nk’ambere.

To Top