Ibidukikije

Kigali: Ibishanga bingana na 20% biratunganywa mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (RURA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’Umujyi wa Kigali, bakomeje gutunganya ibishanga mu rwego rwo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima, aho abakora ubukerarugendo bashobora kubona aho kwidagadura, basura inyamaswa, inyoni z’amoko atandukanye, ibyo bigamije kubungabunga ibidukikije no  gusigasira ikirere kugira ngo gihorane umwuka mwiza abantu bahumeka.

Ibyo bishanga nibimara gutunganywa neza bizashyirwamo inyamaswa zitandukanye harimo amoko atandukanye y’ibiguruka harimo inyoni, ibinyugunyugu by’amoko atandukanye, ibyo bishanga byatangiye gutunganywa harimo ubusitani bwa Nyandungu, kuri ubu bwatangiye kubyazwamo umusaruro, kandi ibyo bishanga bizatunganywa bingana na 20% bugizwe n’ibishanga mu Mujyi wa Kigali, mu turere 3 tuwugize ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Abaterankunga batandukanye bamaze kugaragaza ubushake harimo Banki y’Isi, Ikigega cy’Isi, Nordic Development Fund (NDF) abo bakaba baramaze gutanga amafaranga miliyari 170, harimo kubakamo ibikorwa remezo, gutera ibimera byo kubungabunga ibishanga, kuzanamo udusimba, kuko usanga biboneka gusa muri Pariki ya Nyungwe, bitewe ni uko ari cyimeza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Mininfra bimwe muri ibyo bishanga harimo ibishanga biherereye hepfo ya Gikondo aho bakunze kwita Rwandex, Rwampara kugeza Nyabugogo, Gacuriro, Mulindi na Masaka, bikazamara imyaka 5 uhereye umwaka ushize wa 2021.

Ku ikubitiro ibishanga ubu birimo gutunganywa hari munsi ya Cercle Sportif, Rwampara na Rwandex, icya Masaka hafi yo kuri 15, kuko hazashyirwaho ibiyaga, serivisi zifasha abantu gukora siporo, abakoze ubukwe bakahifotoreza, hashyirweho inyoni, kuko bigaragara I Nyandungu.

Hazibandwa cyane mu gusigasira amazi, hakorwa ibikorwa remezo. Hateganywa gushyirwamo ibikorwa remezo ni nk’igishanga cya Utexrwa kugeza Nyabugogo. Nubwo hazabaho ubufatikanye ariko REMA ni yo izaba iyoboye ibyo bikorwa.

Usibye Umujyi wa Kigali watangijwe gutunganywamo ibishanga hari kandi indi mijyi igomba kwitabwaho harimo Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rusizi, iyo Mijyi ikazaterwa inkunga n’Umushinga RUDP (Rwanda Urban Development) uwo mushinga ukazaba washyizwe mu bikorwa hagati ya 2021 na 2025.

‘‘Ibishanga, imigezi n’ibiyaga n’imikandara yabyo bizakomeza kubungwabungwa uko bikwiye. Imisozi ihanamye, hejuru y’ubuhaname bwa 30-50% ishobora gukorerwaho ibikorwa bitandukanye birimo n’inyubako zikomeye ariko habanje gukorwa inyigo zikwiriye’’.

Ahandi hantu hagiye kuzibandwaho hahoze igishanga ni Poids Lourds na Cash Wash na Cadillac (hahoze utubari) hazatunganywa ahantu nyaburanga habereye ijisho, ahantu ho kwidagadura, hashyirwemo urusobe rw’ibinyabuzima.

Ikigamijwe mu kubungabunga ibidukikije harimo urusobe rw’ibinyabuzima, ni ugusigasira umutungo kamere n’imihindagurikire y’ikirere, kubungabunga amashyamba harimo no kongera ibindi biti.

Ibishanga n’ubutaka bukikije ibiyaga buzakorerwa inyigo hakagaragazwa imikoreshereze y’ubutaka iberanye na buri gishanga na buri kiyaga, hibandwa ku guteza imbere ubuhinzi n’ubukerarugendo.

 Basanda Ns Oswald

 

To Top