Basanda Ns Oswald
Abakiristu n’Abayisilamu ku bufatanye bamuritse ku mugaragaro ejo ku wa 07 Ukwakira 2020, igitabo gikubiyemo ‘‘guteza imbere gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu Rwanda’’, iyo mfashanyigisho ikaba ishingiye ku byanditswe bitagatifu biboneka muri Biblia na QU’Ran
Dr. Asiimwe Anita Umuhuzabikorwa, Gahunda Mbonezamikurire y’Abana bato (NECDP) ni we wafunguye ku mugaragaro igitabo mbonezamikurire y’abana bato
Dr. Anita Asiimwe Umuhuzabikorwa, Gahunda Mbonezamikurire y’Abana bato (NECDP) ni we wafunguye ku mugaragaro itangizwa ry’icyo gitabo, yavuze ko abana ari ishema ry’ababyeyi n’iry’igihugu, cyane cyane iyo ari bazima mu buryo bwuzuye, kuko mu masomo cumi n’abiri agize iyi mfashanyigisho.

Aha ni ho havamo Musenyeri mwiza, Sheih,umu Polisi muzima, kuko uwo mwana aba yararezwe neza
Ashimangira ko ‘‘ubuzima bw’umwana atari igaburo gusa’’, ko uwo mwana adashobora kurangiza inshingano ze niba hari aho yagwingiriye cyangwa yahungabanyijwe mu buzima bwe ‘‘roho nzima itura mu mubiri muzima’’, asaba abanyamadini n’amatorero ko bakwiriye guha agaciro umwana n’uburenganzira bwe, akarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Muri icyo gitabo kigizwe n’amapaji 59 uruhande rumwe ku mfashanigisho ishingiye kuri Qu’Ran, naho ku rundi ruhande rukaba rugizwe n’amapaji 53 ku mfashanyigisho ishingiye kuri Bibiliya.

Abayobozi b’Abakristu n’Abayislamu, barashishikariza abayoboke gusoma igitabo mbonezamikurire y’abana bato
Archibishop Laurent Mbanda uyoboye Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda na we witabiriye uwo muhango wo kumurika icyo gitabo, yavuze ko ikigamijwe ari uko umwana yakwitabwaho agahabwa ‘‘care’’, akaba umuntu wuzuye ufite ubugingo bwuzuye, haba mu gihagararo mu mubiri, muri roho, amarangamutima n’ubwenge, umwana akitabwaho akiri mu inda ya nyina kugeza abaye umuntu muzima.
Yagize ati ‘‘Aha ni ho havamo musenyeri mwiza, umu polisi muzima, kuko uwo mwana aba yararezwe neza, yuzuye, afite uburere bwizewe’’.

Mr. Gatete Jean Mary Vianey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RICH
Zimwe mu ingingo zikubiye muri icyo gitabo hari uburezi bw’umwana, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, imbonezamirire, isuku n’isukura, kurinda umwana ihohoterwa, imikurire y’umwana mu buryo bwuzuye, uburere butangwa n’ababyeyi.

Juliana Lindsey Umuyobozi wa Unicef, NECDP ku bufatanye n’impuzamatorero (RICH) bashishikajwe n’imikurire myiza y’abana bato
Buri ingingo yagiye isobanurwa hifashishijwe imirongo iboneka muri Biblia na Qu’Ran mu kubungabungabunga ubuzima bw’umwana, icyo gitabo cyanditswe ku bufatanye bw’amadini n’amatorero mu Rwanda (RICH).

Mr. Gatete Jean Mary Vianey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RICH
Ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku Abana (UNICEF) na NECDP, na MIGEPROF, bakaba nanone bafite n’agahunda yo kwita ku amashuri y’inshuke (ECDs) hagamijwe ko umwana akura neza afite ibimukwiriye.
