Uburezi

Kigali: Ababyeyi baratakamba ko abana bafungurirwa amashuri hirindwa Covid-19

Basanda Ns Oswald

Inama y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021, ku bijyanye n’ ‘‘ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu gihugu’’ mu gace ka c, hagira hati ‘‘amashuri azakomeza gukora, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, n’ ‘‘ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali’’, amashuri yose (yaba aya Leta ni ay’igenga) harimo na za kaminuza azakomeza gufunga.

Ababyeyi bamaze kumva no gusesengura ingama zashyizweho, barasaba ko nubwo coronavirus  Covid-19 ari icyorezo kandi ko nta n’umwe giheza ko buri wese agomba kucyirinda no guhangana na cyo bigomba gukomeza ariko ko amashuri atari akwiriye guhagarara.

Umugabane w’Uburayi kimwe n’ahandi ku isi bahanganye n’icyorezo cya Covid-19, baretse bo abana bagana ishuri 2021, icyo bashyingiyeho ni uko iyi ndwara nubwo ifata abantu bose nta we iheza ariko abana by’umwihariko bitari ku muvuduko ukabije kimwe n’abantu bakuru, kuko no mu mibare y’abakomeje kwandura usanga abana umubare wabo utari ku rwego kimwe n’abakuru.

Mu Inama y’Abaminisitiri, ababyeyi bari bategerezanyije amatsiko ko izashishoza ikareka abana bakagana ishuri, kuko mu gihe umwana adakomeje ishuri ashobora kuzagira ingaruka zitandukanye, haba mu mitekerereze n’amasomo akibagirana, kuko bifasha mu myubakire y’ibitekerezo y’umwana.

Umwe mu babyeyi yagize ati ‘‘Ababyeyi tubabajwe cyane ni uko abana bakomeje kudindira, kuba bamaze igihe kiyingayinga umwaka batajya ku ishuri ko biduteye impungenge nyinshi, ndetse ko dusanga abana bamwe na bamwe bashobora kuzagira ikibazo cyo mu mitekerereze (Depression)’’.

Ibihugu byinshi by’Iburaya hari ubwandu buri hejuru ko mu byemezo bafata bya Guma mu rugo (confinement) ko amashuri yakomeje agafungura…cyane ko OMS ivuga ko mu mibare ifite y’abandura cyangwa bantu corona yibasira ko abana umubare wabo uri hasi cyane!

Nanone abo babyeyi barasaba Leta guca inkoni izamba bakareka abana bakiga, bakajya ku ishuri kuko mu gihe bazaba bongeye kumara ibindi byumweru bitatu biri imbere n’ibindi bibiri bavuyemo bashobora gutakaza byinshi, nanone gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, agakomeza kubahirizwa uko yakabaye ku ishuri.

Abanyeshuri bigira mu Ntara iki cyemezo ntabwo kibareba, kuko bo bazakomeza kwiga birinda icyorezo cya Covid-19, nyamara abo mu Mujyi wa Kigali bo ntabwo bibareba, abana bari biteguye kandi baguze ibikoresho bitandukanye byo gutangira ishuri abo mu kiburamwaka, amashuri abanza, kuko bakuru babo bari bamaze amezi hafi abiri barimo kwiga.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 kimwe n’iyabaye ku wa 18 Mutarama 2021, yatumye ababyeyi bakomeje kwibaza igihe abana babo bazarangiriza umwaka w’amashuri 2020-2021, kuko ingengabihe yari iteganyijwe na Minisiteri y’Uburezi ishobora guhinduka bitewe n’igihe kirekire batiga.

Ababyeyi bahise bagira impugenge, bibaza uko abana babo bazarangiriza kimwe n’abiga mu intara, mu gihe nyamara bagenzi babo bigira mu ntara bakomeje amasomo yabo.

Bati ‘‘Ubu abana bacu bazarangiza porogaramu, bagendere hamwe n’abo mu Ntara? Ubwo se ibizamini bazabitsinda batarabonye umwanya uhagije wo kwiga?’’

Undi ati ‘‘Mfite ubwoba ko abana bacu bazasubira ku ishuri babirukansa muri porogaramu, kugira ngo bafate ababasizeho ibyumweru bine’’.

Dr Alphonse Sebaganwa Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko iki kibazo ababyeyi bibaza kitari gikwiye kubahangayikisha, kuko bateganya uburyo bunyuranye abana bazafashwamo, bakagendana n’abandi kandi bitabahungabanije.

Yagize ati: “Hazarebwa uburyo ibigo biri muri Kigali bihabwa ingengabihe yihariye, n’ibiba ngombwa bazongererwa iminsi yo kwiga, kugira ngo bagaruze igihe cyatakaye, kandi abana ntibibagireho ingaruka”.

Abana uhereye mu mwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza batangiye amasomo yabo uhereye ku wa 02 Ugushyingo 2020 naho abo mu mwaka wa kanne bakomeza ku wa 23 Ugushyingo 2020, kuko ingengabihe y’amashuri yabiteganyaga.

Amashuri yahagaritswe muri Werurwe 2020 batari bakora ikizami cy’icyiciro cya mbere hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho amasomo atangiriye ababyeyi bavuga ko hari hakwiriye ingamba zo gukomeza kwirinda ariko abana bagakomeza kwiga.

Minisiteri y’Uburezi ku wa 13 Ukwakira 2020 nibwo yashyizeho itangazo ko ku wa 02 Ugushyingo 2020, ko igihembwe cya kabiri, hazatangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu. Hiyongeraho n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu.

Abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyingiro bari mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatanu (L3-L5) n’abo mu Inderabarezi bo mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu (year 1-3).

Ikiciro cy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020, kirimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa kane ndetse n’abanyeshuri biga mu yisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane.

Abanyeshuri batangiye amasomo ku wa 02 n’iya 23 Ugushyingo bakazayasoza ku wa 02 Mata 2021 mu gihembwe cya kabiri. Ikiruhuko kikazamara ibyumweru 2, kizatangira ku wa 03 -15 Mata 2021.

Igihembwe cya gatatu, kigatangira ku wa 19 Mata 2021, hakiga abanyeshuri bo mu mashuri abanza bo mu myaka ya 4-6 (P4-P6), abo mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatandatu (S1-S6).

Abiga Inderabarezi bo mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu (Year 1-3), n’abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyingiro bari mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatanu (L3-L5). Icyo gihembwe kikazasoza ku wa 9 Nyakanga 2021.

Ikizami gisoza amashuri abanza kikazakorwa uhereye ku wa 12-14 Nyakanga 2021 naho mu kiciro rusange n’amashuri yisumbuye ibizami bitangire ku wa 20- 30 Nyakanga 2021.

Igihe ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza (P1-P3) n’ay’inshuke bizatangirira kikazatangazwa ariko abo banyeshuri buca batangira ishuri bahise bumva itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ribabuza gutangira ku wa 17 Mutarama 2021 kubera kwirinda ikwirakwira icyorezo cya Covid-19.

Nubwo iyo ngengabihe yari yarashyizweho na Minisiteri y’Uburezi ntabwo bigaragara ko ikicyubahirijwe, bitewe n’ingamba zagiye zifatwa, kubera kwirinda icyorezo cya coronavirus (Covid-19) ababyeyi bakaba bibaza uko abanyeshuri bazarangiza amasomo yabo umwaka wa 2020-2021.

 

Minisiteri y’Uburezi ifite umukoro wo guhuza amasomo y’ibyiciro bitandukanye muri iki gihe cya Covid-19.

 

 

 

To Top