Amakuru

Karongi:Uwambajimana Domitilla arasaba gusubizwa amabati yambuwe n’Ubuyobozi.

Umuturage witwa Uwambajimana Domitilla utuye mu mudugudu wa Kirehe mu kagari ka
Kamina mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi arasaba ubuyobozi bw’akagari
kabo kumuha amabati yari yahawe n’umurenge nyuma yo gusenyerwa n’ibiza kuko inzu
amaze imyaka 2 yubatse yasakaje ibirere ubu yaguye igihande kimwe kubera imvura.

Uwambajimana avuga ko nyuma yo gusenyerwa n’ibiza mu myaka itanu ishize babayeho mu
buzima bwo gucumbika,nyuma baza guhabwa amabati n’ubuyobozi bw’umurenge,
umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamina arayamwaka kuko yari atarubaka inzu
none ubu hashize imyaka 2 yaka ayo mabati ngo asakare inzu yujuje kuri ubu isakaje ibirere.

Ati” nari narahawe amabati kuko nari narasenyewe inzu n’ibiza,mubo umurenge wagombaga
gufasha nange banshyiramo ndetse baranayampa,gusa uwari umuyobozi wakagari icyo gihe
yarayanyatse ngo ntago ndubaka,arayatwara,nkimara kubaka inzu narongeye ndayasaba ariko
imyaka ibaye ibiri ntarayahabwa,kugeza nubu.Inzu yanze yamaze kugwa kuberako nabuze
amabati mpitamo gusakaza ibirere.

Uyu mugore avuga ko kuba mu nzu isakaje ibirere bimugiraho ingaruka agasaba ubuyobozi
bw’akagari kabo kumuha amabati ye yari yahawe n’umurenge bukayamwaka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamina, Sebahutu Jean Paul avuga ko nubwo
ibyo ku mwaka amabati biba atari ahari,amwizeza ko ari kurutonde rw’abazayahabwa mu kwezi
kwa mbere k’umwaka utaha.Amabati uyu muturage avuga ko yambuwe n’akagari ka Kamina yari 30 yahawe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi mu myaka 4 ishize.

Yanditswe na HABIMANA  ERIC

To Top