Ibidukikije

Karongi:Urunturuntu hagati y’abaturage n’ubuyobozi kubera amafaranga y’ingurane ahindagurika

Abaturage batuye mu midugudu inyuranye yo mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, baravuga ko bahangayikishijwe ni uko babariwe ibyabo byangijwe ahari kunyuzwa umuyoboro w’amazi uca mu kagari kabo ujya mu mujyi wa Bwishyura, ariko uko bukeye n’uko bwije babwirwa amafaranga y’ingurane atandukanye na yo babariwe mbere, bikabashyira mu rujijo bagasaba ko byakemurwa bakanishyurwa.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko hashize amezi ane hatangijwe igikorwa cyo gucukura umuyoboro w’amazi uva mu mudugudu wa Gomba mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura, uzageza amazi mu mu mujyi wa Bwishyura muri uwo murenge.

Abo baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’uko kugeza ubu batazi agaciro k’ibyabo byangijwe ahari kunyuzwa uyu muyoboro, kuko uko bukeye n’uko bwije bihindagurika bagasaba ko byanozwa bakanishyurwa.

Bati “ubushize bazanye amafishi baje kutubarira amafaranga, bakakwandikira ku ifishi ibihumbi icumi, ariko nyuma bagaruka bakakubwira ngo ntayo baguha, niba baratemye ari 5, barangiza bakandika imwe, ikindi uwo rwiyemezamirimo witwa Kadende (niko bamuhimba) yaravuze ngo azaza yitwaje imbunda ngo atwike amatiyo ku buryo nta muturage uzavuga, nibatuvaneho iterabwoba ahubwo baduhe amafaranga ahwanye n’ibyacu byangijwe”.

Moise Gasheneza Umuyobozi Mukuru wa Kampani yitwa CPC iri mu gikorwa cyo gukora uwo muyoboro w’amazi, avuga ko amafaranga ateganyijwe kwishyurwa abaturage adahinduka kandi bazishyurwa vuba.

Ati “amafaranga ateganyijwe kwishyurwa niba ari avoka cyangwa abagenagaciro baba barabibonye rero ntabwo ahinduka, rero barayahabwa vuba”.

Ayabagabo Faustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura uyu muyoboro uri kubakwamo, avuga ko icyoi kibazo yakigejeje ku babishinzwe kandi kiri gukurikiranywa.

Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako Kagari ka Gitarama, avuga ko abaturage barenga 50 bose bafite ikibazo cyo kutamenya agaciro nyiri zina k’ibyaho byangijwe bizishyurwa.

Ubuyobozi bwa Kampani yitwa CPC iri mu gikorwa cyo gukora uwo muyoboro, buvuga ko amafaranga ateganyijwe kwishyurwa abaturage adahinduka, kuko aba yaragenwe n’abagenagaciro.

Eric Habimana

 

 

To Top