Uburezi

Karongi:Ubukene butuma batabona uko bafatira amafunguro ku ishuri

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatovu mu Murenge wa Rubengera Akarere ka Karongi, baravuga ko badafata amafunguro ya saa sita kubera ko ababyeyi babo batatanze umusanzu usabwa ngo bagaburirwe ku ishuri, abayeyi nabo bakavuga ko kutawutanga ari ikibazo cy’ubukene.

Gahunda yo kurya ku mashuri ku bana bose yatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri, gusa hari bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatovu batarya mu gihe bagenzi babo bo barikurya.

Bati “iyo turangije amasomo ya saa sita abandi bajya gufata amafunguro twe tugasigara twicaye, nyamara natwe tuba dushonje ariko ntabwo abayobozi batuma turya, kuko ntabwo twe amafaranga agomba gutuma dufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri twari twayishyura”.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko impamvu uwo musanzu udatangwa ari ubukene.

Bati“ natwe turabizi ko abana bacu babwirirwa, ariko se twaba tuyafite tukanga kuyatanga, ahubwo natwe turakennye ni yo mpamvu tutarayatanga ngo abana barye”.

Ntagahweje Magnifique umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyagatovu, avuga ko hari bamwe mu babyeyi banga gutanga umusanzu ku bushake.

Ati“ ntabwo bose ariko bakennye, hari nabanga kuyatanga kubushake ngo abana babo ntabwo barya ku  ishuri kandi biga bataha, bagashaka ko bazajya baza kurya mu rugo”.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Karongi Hitumukiza Robert avuga ko hari ubundi buryo ababyeyi bakoresha badatanze amafaranga abana babo bakagaburirwa.

Ati“ nkaba baba badafite ubushobozi abayobozi baba babazi, bashobora kutabona amafaranga yo kwishyura ngo umwana asangire n’abandi, ariko akaba yagira ibikorwa runaka azajya akora ku kigo kigasimbuzwa y’amafaranga”.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko hari ubundi buryo ababyeyi bakoresha badatanze amafaranga kandi abana bakarya.

Mu ntangiro z’umwaka w’amashuri 2021-2022, watangiye mu kwezi k’Ukwakira, mu bigo bya Leta by’amashuri y’incuke n’abanza, nibwo hatangiye gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri kuri bose. Leta itanga amafaranga 56 y’u Rwanda ku munsi kuri buri munyeshuri n’ababyeyi bagashyiraho umusanzu wabo.

 

Eric Habimana na Basanda Oswald 

 

 

 

 

 

 

To Top