Ibidukikije

Karongi:Ikiyaga cya Kivu kititaweho amafi ashobora kuzabura burundu

Eric Habimana

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi baravuga ko bafite impungenge ko mu minsi iri mbere bashobora kuzabura amafi ndetse n’ibindi binyabuzima biba mu Kiyaga cya Kivu. bitewe n’imyanda ituruka mu mahoteri n’ibindi bikorwa remezo byubatse hafi cyane y’icyo kiyaga bakeka ko ishobora kugira ingaruka ku binyabuzima bikirimo.

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kibuye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, bafite impungenge z’ibikorwa remezo, byiganjemo amahoteri, byubatse ku Kivu, kuko byegereye cyane amazi ku buryo imyanda ibiturukamo ishobora kwangiza amafi n’urusobe rw’ibinyabuzima rwo muri icyo Kiyaga cya Kivu.

Bamwe ntibanatinya kukimeseramo

Bati ʺDufite impungenge zaho mu minsi iri imbere tuzaba dukura amafi nibindi bijyanye nayo twakuraga mu kiyaga cya Kivu, kubera ko ntago abantu bakigifata neza nkuko mbere byahoze,urabo na ko hamaze kubakwa cyane impande yacyo, hari ama hotel ,amaresitora, n’utubari, kandi imyanda yose ibivamo nta handi ijya usibye mu Kiyaga cya Kivu, ubwo se wambwira gute ko ayo mafi bitazayagiraho ingaruka, ababishinzwe bagakwiye kugira icyo bakora”.

Twifuje kumenya icyo zimwe mu mpuguke mu bujyanye n’ubuzima zibivugaho, maze twegera Mfashingabo Ntwali, impuguke mu bijyanye n’ibinyabuzima byo mu mazi, avuga ko koko mu gihe mu Kivu hakomeza kujyamo amazi arimo isabune aturuka mu mahoteli no mu misarane byazagira ingaruka ku binyabuzima byo muri ayo mazi mu gihe kiri imbere,akomeza avuga ko byaba byiza ku nkengero z’amazi hatewe ibiti n’ibyatsi bifasha kuyungurura ayo mazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Jacqueline, avuga ko nta bikorwa remezo byemerewe kubakwa munsi ya metero 50 uvuye ku Kivu, avuga ko kuri ubu barimo gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, kugira ngo ibikorwa byubatswe ku Kivu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byimurwe haterwe imbuto ziribwa ndetse n’amacadamiya mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga.

Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu ngingo yaryo ya 42 ku gika cya 5 rivuga ko bibujijwe gushyira igikorwa cy’ubuhinzi n’ubworozi mu ntera iri munsi ya metero icumi (10 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no mu ntera iri munsi ya metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga.

Ku gika cya 7, riteganya uburyo bwo kubungabunga ibidukikije bikaba bibujijwe kubaka mu masoko y’amazi, imigezi, inzuzi n’ibiyaga no mu nkengero zabyo mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku migezi na metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku biyaga.

 

 

 

 

 

 

 

To Top