Ubukungu

Karongi:Hari abaturage binubira ibyiciro bishya by’ubudehe bashyizwemo

Eric Habimana

Nyuma yo gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko Batanyuzwe n’ibyiciro bashyizwemo, kuko bihabanye n’imibereho yabo bakurije ibisobanuro bahawe kuri buri cyiciro.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Nyagatovu mu Murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi nyuma yo gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, Baravuga ko bakurikije ibisobanura bahawe kuri buri cyiciro, ibyo bahawe bitajyanye n’uko babayeho.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, we ahumuriza abo baturage avuga babikurikirana bigakosorwa

Umwe muri bo ati “bagiye badusobanurira ibyo bazajya bagenderaho bashyira abantu mu byiciro bakurikije imitungo bafite n’ibyo binjiza, nkanjye mfite ubumuga, nacitse agatuza, simbasha gukora, sinishoboye nanjye ubwanjye, nkeneye gufashwa, none dore banshyize mu cyiciro cya B, ku bwanjye ndabona ntishimiye kino kiciro, kuko si ho nakabaye njya “.

Kuri icyo kibazo Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, we ahumuriza abo baturage avuga babikurikirana bigakosorwa, cyane ko ibyo byiciro by’ubudehe bikiri mu igeragezwa, Mukase asaba abaturage ndetse n’inzego z’umudugudu gukurikirana uburyo bikorwamo hagatangwa amakuru mpamo, kugira ngo buri wese azajye mu cyiciro kimukwiye.

Ni mu gihe Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, asaba abayobozi b’uturere n’abandi bo mu nzego zibanze kumanuka hasi, bagasanga abaturage ku mudugudu kugira ngo ibi byiciro bitazabamo amanyanga.

Ibyo byiciro by’ubudehe bishya bizashingirwa ku mafaranga urugo rwinjiza cyangwa ubutaka rufite aho ikiciro cya A kizajyamo abinjiza amafaranga ibihumbi 600.000 kuzamura cyangwa akaba afite Hectare nibura 10 mu cyaro cyangwa hectare 1 y’ubutaka mu mijyi, naho ushyirwa ikiciro cya B ni uwinjiza hagati yamafaranga ibihumbi 65.000 na 600.000 cyangwa afite ubutaka hagati ya hectare 1 ha hectare 10 mu cyaro cyangwa hagati ya metero kare 300 na hectare 1 mu mugi.

ikiciro cya C kizajyamo abinjiza hagati y’amafaranga ibihumbi 45 na 65 cyangwa bafite  hectare 1 mu cyaro cyangwa hagati ya metero kare 100 na 300 mu cyaro mu gihe icya D hazajyamo abinjiza hasi y’ibihumbi 45 icya E cyo kikaba icyiciro kihariye aho kirimo abafite ubumuga ndetse nabasheshe akanguhe.

 

 

 

 

 

 

 

To Top