Ubuzima

Karongi : Habaye impanuka ya Coaster yagonganye na Fuso

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoze impanuka ikomeye ubwo yagonganaga na Fuso ariko Imana igakinga akaboko, kuko ntawahise ahasiga gusa abantu batandatu bakomeretse.

Iyo mpanuka yabaye hagati ya saa yine n’igice na saa tanu z’igitondo cyo ku wa 31 Ukuboza 2021, muri metero 100 uvuye ku biro by’Umurenge wa Bwishyura.

Ayabagabo Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, yatangaje ko imodoka izwi nk’ibeni (Fuso) yari itwaye amatafari yagonganye na Coaster ya Kivu Belt Express.

Ayabagabo Faustin avuga ko uwo muhanda ukunze kubamo impanuka bigendanye n’imiterere yawo kuko hamanuka cyane.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika bakazirikana ko amagara aseseka ntayorwe.

Ati “Ubutumwa twatanga ni ugusaba abashoferi bakoresha uyu muhanda kujya bagabanya umuvuduko kuko ukunze kubamo impanuka, bakajya bitwararika kandi bakazirikana ko amagara aseseka ntayorwe. Bitwararike twirinde impanuka za hato na hato zaba intandaro yo gutwara ubuzima bw’abantu.”

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bose bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse.

Umwe mu babonye amafoto y’imodoka zagonganye by’umwihariko Coaster yagize ati “Imana igira amaboko, nta muntu wahise ahasiga ubuzima ureba ukuntu imodoka yabaye.”

Coster yangiritse bikomeye gusa abari muri Fuso yari itwaye amatafari bo ntacyo babaye ndetse n’imodoka ntiyangiritse bikabije.

Ayabagabo avuga ko urebye Coaster yari yasatiriye cyane iriya kamyo, gusa ngo Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ikomeje iperereza ngo harebwe icyateye iyi mpanuka.

To Top