Abakobwa bo mu Turere twa Karongi na Rutsiro, baravuga babangamiwe n’ingeso yahadutse y’uko bamwe mu basore bageze igihe cyo gushyingirwa, babategeka kuzana inka cyangwa amafaranga byabura ubukwe ntibube, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka n’imiyrango yabo.
Ubuyobozi bw’uturere twombi bwo bwamagana iyi ngeso, bukavuga ko bigiye gukumirwa kuko atari umuco.
Iyo ngeso ya bamwe mu bakobwa basabwa gutahana inka cyangwa amafaranga yeze mu Mirenge ya Mukura mu Karere ka Rutsiro n’igice cy’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi cyegeranye nawo, nk’uko abo twavuganye babivuga.
Bati “ usigaye ukundana n’umusore mu gihe twitegura kubana, ariko iyo bigeze igihe cy’ubukwe akubwira ko ugomba kumukwa kugira ngo mukunde mubane, ubwo iyo udafite inka cyangwa se amafaranga ubukwe burapfa, impamvu ni uko abakobwa babaye benshi, rero igihe kirageze abakobwa batangire gukwa abahungu”.
Bamwe mu basore twavuganye bo mu Murenge wa Mukura ntibahakana ko iyi ngeso ihari, bakavuga ko igihe kigeze nabo biheshe agaciro. Bamwe mu babyeyi bo muri aka gace bavuga ko iyi ngeso yadutse ibahangayikishije.
Madame Musabyemariya Marie Chantal Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ku murongo wa telefoni, avuga ko aya makuru batari bayazi bagiye kubikurikiranya, nubwo bidakwiye.
Iyo ngeso y’abasore basaba abakobwa ibintu runaka ngo bashyingiranywe mu gihe gishize yumvikanaga mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe mu Karere ka Karongi yumvikanye mu Murenge wa Gitesi mu mwaka umwe n’igice ushize none ikomeje kwiyongera.
Eric Habimana