Umuco

Karidinali Kambanda yahinduriwe umwenda bitewe n’inshingano yahawe na Papa

Kandama Jeanne

Karidinali Antoine Kambanda uherutse guhabwa inshingano nshya ntabwo azongera kwambara umwambaro yari asanganywe w’umweru ahubwo azajya yambara uw’umutuku mu gihe cyo gusoma misa, bitewe n’urwego yahawe na nyiri icyubahiro Papa Francis uyoboye Kiriziya Gatorika ku isi, ni mu gihe yari asanzwe ari Arikiyepisikopi wa Kigali, izo nshingano yazihawe ku 25 Ukwakira 2020, ubwo yari amaze gusoma isengesho rizwi nka Angelus (indamutso ya Malayika) i Vatican.

Arikiyepisikopi wa Diocese ya Kigali, yari asanzwe yambara umwenda w’umweru atari yahabwa inshingano zo kuba Karidinali

Kuko bigaragara mu mafoto n’ibirango bihabwa ba cardinal bashya, barimo Cardinal Antoine Kambanda, uherutse guhabwa uwo mwanya hamwe n’abagenzi be 12, harimo imyambaro ifite ibara ry’umutuku (Umuhemba, Rouge pourpre) bikaba bisobanura urukundo agomba kugirira Kristu na Kiriziya, kugeza n’ubwo ashobora guhara ubuzima bwe, kubera ukwemera n’ubudahemuka afitiye Kristu.

Ikindi kirango ahabwa ni impeta (Anneau Cardinalice) isimbura iyo yari asanzwe yambara mu gihe yari akiri Umwepisikopi, ingofero iranga ushyizwe mu rwego rwa Karidinali (Barette Cardinalice) hari n’inyandiko ya Papa imushyira ku rwego rwa Karidinali (Bulle avec le Titre).

Karidinali azajya yambara iyi ngofero y’umutuku

Karidinali Antoine Kambanda, biteganyijwe ko azahabwa inshingano ku mugaragaro ku wa 28 Ugushyingo 2020, icyo gihe kimwe na bagenzi be bazaba binjiye mu mubare w’abajyanama ba hafi b’umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi.

Yagize ati ‘‘ubutumwa bundaje inshinga bushingiye kwita ku muryango, kuko ari igicumbi cy’ubukiristu,usanga harimo amakimbirane hagati y’abashakanye, batandukana, bacana inyuma, bigatuma bigira ingaruka no ku bana babo’’.

Agiye kandi kuzibanda ku kibazo cy’abangavu batwita imburagihe, kuko akenshi usanga abo baziterwa n’abagabo bakuze bafite imiryango, kandi ari bo bakagombye kubarinda iryo hohoterwa.

Karidinali Antoine Kambandani we mu nyafurika rukumbi wahawe izo nshingano kuri uwo munsi, uwo mwanya uhawe umunyarwanda nyuma y’imyaka 120 ivanjiri ntagatifu rigeze mu Rwanda.

Cardinal Kambanda azajya yambara iyo mpeta y’isezerano ya Kristu na Kiriziya

Izo nshingano yahawe na Papa Francis,  azakomeza no kuba Musenyeri (Mgr) afite rero uburenganzira bwo kugira uruhare mu gutora Papa akaba na we yaba Papa mu gihe agiriwe icyizere, ashobora kugira inama Papa mu gihe bibaye ngombwa, afite inshingano zo kuba hafi ya Papa uyoboye Kiriziya Gatolika ku isi.

Muri Afurika hari aba Cardinal 28 mu 133 ku isi bakiriho, u Rwanda rero rukaba rubaye igihugu cya 24 kigize aba cardinal muri Afurika. Mgr Karidinali Kambanda ni umwe mu aba Karidinali ukiri muto, kuko afite imyaka 62 akaba yaravutse ku wa 10 Ugushyingo 1958, naho umukuru muri abo ba cardinal akaba afite imyaka 97.

Ibirango by’amasezerano Mgr Kambanda agiranye na Kiriziya Gatolika

Mgr Kambanda Antoine yahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo II ku wa 8 Nzeri 1990 ubwo yasuraga u Rwanda, muri Gicurasi 2013 yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, mu 2018 yahawe inshinagano zo kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali.

Azakomezano kuba Musenyeri (Mgr) afite rero uburenganzira bwo kugira uruhare mu gutora Pape akaba na we yaba Pape mu gihe agiriwe icyizere

Abo ba Karidinali uko ari 13 bashya bazimikirwa I Roma mu Butaliyani na Papa Francis ku wa 28 Ugushyingo 2020, aho ayo mataliki azaba uruhurirane n’umunsi w’ibonekerwa ry’abakobwa b’Abanyarwanda b’i Kibeho, aho bahawe ubutumwa na Bikira Mariya Umubyeyi wa Kibeho.

Cardinal Antoine Kambandani we mu nyafurika rukumbi wahawe izo nshingano kuri uwo munsi,

Tubibutse ko Mgr Kambanda yari asanzwe yambara imyenda y’umweru ariko mu gihe ahawe izindi nshingano zisumbuye zo kuba Karidinali, akaba azaba yambara imyenda y’umutuku bivuze kwitangira Kristu na Kiriziya.

 

To Top